Perezida Kagame yagizwe umuyobozi wa Komisiyo Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI)

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe umwe mu bayobozi ba Komisiyo nshya mpuzamahanga ishinzwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Ishami ry’Itumanaho ku Isi (ITU).

Iyi komisiyo yashyizweho mu ntangiriro za Nyakanga 2026, mu nama mpuzamahanga ya “AI for Good” yabereye i Genève mu Busuwisi. Igamije guteza imbere ikoreshwa rya AI mu nyungu rusange, guteza imbere ibisubizo bifatika byongera icyizere mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), koroshya uburyo bwo kurigeraho, no kwihutisha ikoreshwa ryaryo mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Iyi komisiyo kandi ishyira imbaraga cyane ku kwita ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kugira ngo bitazasigara inyuma mu nyungu n’amahirwe atangwa n’iri koranabuhanga rigezweho.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe umwe mu bayobozi b’iyi komisiyo (Co-Chairs), afatanyije na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete Salesforce hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU) Doreen Bogdan-Martin.

Uruhare rwa Perezida Kagame muri iyi Komisiyo rugaragaza uko Afurika igenda igira ijambo rikomeye mu biganiro ku hazaza h’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, n’uruhare ryarwo mu guhindura imibereho y’abatuye Isi.

U Rwanda kandi rukomeje kugaragaza uruhare rukomeye muri uru rwego, aho rwamaze gushyiraho politiki y’Igihugu ku bijyanye na AI ndetse runakira inama ya mbere Nyafurika kuri AI mu 2025. Ibi bituma rufatwa nk’umwe mu bayobozi mu gutekereza ku ikoreshwa rinoze kandi rifite inshingano ry’ikoranabuhanga rigezweho.

Iyi Komisiyo igizwe n’abanyamuryango barenga 40 bayishinze, barimo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku Isi, abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abafata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga.

Nk’umwe mu bayoboye iyi Komisiyo, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye gukomeza kuba “imbaraga zizana ibyiza,” anasaba ko habaho ubufatanye mpuzamahanga burushijeho kugira ngo hagabanywe ubusumbane no gutuma abaturage benshi barushaho kungukira ku udushya dushingiye kuri AI.

Ku ruhande rwe, Marc Benioff yavuze ko ubwenge buhangano bufite amahirwe menshi yo guteza imbere ubukungu, ariko ashimangira ko icyizere cy’abaturage ari ingenzi cyane kugira ngo iri koranabuhanga ribashe kugera ku bushobozi bwaryo bwose.

Iyi Komisiyo izakora inama yayo ya mbere mu nama mpuzamahanga ya AI for Good Global Summit 2026 izabera i Genève kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 10 Nyakanga, mu cyumweru cyahariwe ikoranabuhanga cya Loni kizwi nka Digital Week.

Mu bayigize harimo abayobozi b’ibigo bikomeye ku isi birimo Microsoft, Amazon, NVIDIA, Google, MTN Group, Qualcomm, Vodafone na Accenture, hamwe n’abahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishami rya Loni ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), ndetse na za Guverinoma z’ibihugu birimo u Rwanda, Namibia, Nigeria, Singapore, Kazakhstan, Estonia na Iceland.

Abantu bagera kuri miliyari 2.2 ku Isi ntibagerwaho na murandasi aho benshi muri bo batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane muri Afurika. Kuziba icyo cyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga byagaragajwe nk’imwe mu ntego nyamukuru z’iyi Komisiyo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka