Perezida Doumbouya yahaye imbabazi Capt. Dadis Camara wigeze kuyobora Guinnea Conakry

Jenerali Mamadi Doumbouya, Perezida w’inzibacyuho muri Guinnea Conakry, yahaye imbabazi Capitaine Moussa Dadis Camara, wigeze kuba Perezida w’icyo gihugu hagati y’umwaka wa 2008-2009 wari umaze igihe ufunze, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya perezidansi, izo mbabazi yazihawe kubera ibibazo by’ubuzima butameze neza yagaragaje.

Captain Moussa Dadis Camara yahawe imbabazi
Captain Moussa Dadis Camara yahawe imbabazi

Nk’uko bikubiye kandi mu iteka rya Perezida, byashimangiwe ko icyo cyemezo cyo gutanga imbabazi kuri Moussa Dadis Camara, cyafashwe nyuma y’uko bisabwe na Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa muntu, ari na we ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

Moussa Dadis Camara yakatiwe n’Urukiko ku itariki 31 Nyakanga 2024, akatirwa gufungwa imyaka 20 muri gereza, nyuma y’uko rumuhamije kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu bifitanye isano n’ubwicanyi bwakozwe ku itariki 28 Nzeri 2009 muri Stade Conakry.

Ubwo bwicanyi buteye ubwoba, ngo bwaguyemo abaturage b’abasivili bagera ku 156 abandi babarirwa mu magana barakomereka, mu gihe inzego z’umutekano zarimo zitatanya abari mu ihuriro ry’abatavuga rumwe na Leta muri icyo gihe. Icyiyongereye kuri ibyo, ngo hari abagore babarirwa mu magana bafashwe ku ngufu, abandi bakorerwa ihohotera rikomeye rirenze gufatwa ku ngufu.

Ikinyamakuru Senenews.com cyatangaje ko izo mbabazi zahawe Moussa Dadis Camara, zavugishije abantu aho muri Guinnea Conakry, bamwe bavuga ko na mbere hose yari yafunzwe arengana, ubutabera bukamwigirizaho nkana, mu gihe abandi bavuga ko izo mbabazi ziri mu rwego rwa politiki, bijyanye n’amatora ateganyijwe muri icyo gihugu mu gihe kiri imbere.

Gen. Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinnea Conakry
Gen. Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinnea Conakry

Jenerali Mamadi Doumbuya ngo yaba yafashe icyo cyemezo agamije gushaka igikundiro ku baturage batora, bo mu gace Moussa Dadis Camara akomokamo kugira ngo bazamuhe amajwi mu matora.

Abandi bo bavuga ko izo mbabazi za Perezida zitanzwe, mu gihe Moussa Dadis Camara yari yajuririye icyo gihano yakatiwe n’urukiko, bityo rero bakavuga ko izo mbabazi zitumvikana neza mu rwego rw’amategeko, mu gihe urubanza rukiri mu bujurire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka