Paris: Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Eugène Rwamucyo igifungo cy’imyaka 30

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye urukiko guhanisha Dr. Eugene Rwamucyo igifungo cy’imyaka mirongo itatu.

Ni mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr Rwamucyo akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994.

Urwo rubanza rwatangiye kuburanishwa ku wa 6 Kamena 2026, rukaba ruteganyijwe gusozwa ku wa 17 Nyakanga 2026.

Kuri uyu wa 15 Nyakanga, habayeho umwanya w’ijambo rya nyuma ry’ubushinjacyaha, aho bwagaragaje mu ncamake ibyo bushinja Dr Rwamucyo n’ibimenyetso buheraho busaba urukiko kubimuhamya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko, kubera uburemere bw’ibyaha busanga Dr Rwamucyo yarakoze, akwiye gukatirwa igifungo cy’imyaka 30.

Dr Rwamucyo ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi mu gihe cya Jenoside ndetse no kugira uruhare gushinyagurira no gushyingura imibiri mu byobo rusange hagamijwe gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside.

Abatangabuhamya kandi benshi bamushinje gukorana n’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Dr Rwamucyo we yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko arengana kandi ko nta tegeko na rimwe yigeze atanga ryo kwica Abatutsi.

Mu Ugushyingo 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr Rwamucyo ibyaha birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, kubiba urwango rushingiye ku bwoko no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu,.rumukatira igifungo cy’imyaka 27.

Nyuma yo kutanyurwa n’uwo mwanzuro, Dr Rwamucyo yajuririye icyo cyemezo, none ku musozo w’uru rubanza, ubushinjacyaha na bwo bwongeye gusaba urukiko rw’ubujurire kumukatira igifungo cy’imyaka 30.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka