Paris: Dr Eugene Rwamucyo wahamwe n’ibyaha bya Jenoside agiye kuburana mu bujurire

Guhera ku wa kabari w’icyumweru gitaha, Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa ruzatangira kuburanisha urubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo wajuririye icyemezo cyamukatiye gufungwa imyaka 27 nyuma yo guhamywa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri buranisha riteganyijwe kugeza ku wa 17 Nyakanga 2026, rikaba rihanzwe amaso n’Abanyarwanda, ndetse n’imiryango iharanira ubutabera ku byaha bya Jenoside.

Dr Eugène Rwamucyo wahoze ari umuganga mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (CHUB), yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris nyuma yo guhamwa ibyaha birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, kubiba urwango rushingiye ku bwoko no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu.

Icyakora, urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukora Jenoside ku giti cye ndetse n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byasabaga ibimenyetso bifatika byerekana uruhare rwe rutaziguye mu bwicanyi.

Mu rubanza rwa mbere rwamaze iminsi 30 ruburanishwa, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rwamucyo yagize uruhare mu iyicwa ry’abarwayi n’abakomeretse bari bazanywe kwa muganga, ndetse no mu bikorwa byo gushyingura imibiri mu byobo rusange hagamijwe gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside.

Abatangabuhamya benshi bamushinje gukorana n’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, mu gihe we yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko arengana ndetse ko nta tegeko na rimwe yigeze atanga ryo kwica abatutsi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Rwamucyo igifungo cy’imyaka 30, mu gihe abunganira abarokotse Jenoside bo basabaga igifungo cya burundu.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, abunganira Rwamucyo bahise batangaza ko bajuriye, bavuga ko urubanza rutabaye urw’amateka nk’uko byari byitezwe.

Ku rundi ruhande, abunganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje ko icyemezo cyafashwe ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guharanira ubutabera no kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubanza rwa Rwamucyo ni rumwe mu manza zikomeye Ubufaransa bumaze kuburanisha ku bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba ku butaka bwabwo.

Ni urubanza rwakurikiye urwa Dr Sosthène Munyemana, na we wahoze ari umuganga muri CHUB, wakatiwe imyaka 24 y’igifungo mu 2023.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka