Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yitabye Imana kuri uyu wa Mbere wa Pasika tariki 21 Mata 2025 aguye aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani.

Karidinali Kevin Farrell mu butumwa yatangiye muri Casa Santa Marta yavuze ko Papa Francis w’imyaka 88 yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku isaha ya saa moya n’iminota 35.

Yakomeje avuga ko Papa Francis, ubuzima bwe bwose yabumaze yiyegurira umurimo wa Nyagasani na kiliziya ye.

Ati: "Yatwigishije kubaho mu ndangagaciro z’Ubutumwa bwiza mu budahemuka, ubutwari, ndetse n’urukundo ruhebuje dukesha urugero rwiza rwa Nyagasani."

Tariki 23 Werurwe 2025, nibwo Papa Francis yasezerewe mu bitaro nyuma yo kumara hafi ukwezi n’igice mu bitaro ari kuvurwa indwara z’ubuhumekero.

Papa Francis yabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu 2013, aba Umunyamerika y’Amajyepfo wa mbere wari uhawe izo nshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka