Papa Francis witabye Imana ni muntu ki?
Ku isaha ya tatu n’iminota 45 kuri uyu wa Mbere wa Pasika, tariki 21 Mata 2025, ni bwo inkuru y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yamenyekanye binyuze mu itangazo ryasomwe na Karidinali Kevin Farrell, yemeza ko yaguye aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani.

Karidinali Kevin Farrell, Camerlengo w’Ibiro bya Papa yatangaje ko uyu Mushumba wa 266 wa Kiliziya Gatolika, yashizemo umwuka saa Moya z’iminota 35, ashimangira ko Kiliziya ishima ubwitange bwe no kunoza imirimo ye mu gihe cy’ubuzima bwe ku Isi, bwaranzwe n’ishyaka rikwiye yari afitiye ‘Ingoro ya Nyagasani.’
Ati “Umwepiskopi wa Roma, Papa Fransisiko, yatashye mu rugo rwa Data. Ubuzima bwe bwose yakoreye Nyagasani na Kiliziya. Yatwigishije gushyira mu bikorwa imigenzo myiza y’Ivanjili mu budahemuka, no gukunda abantu bose, cyane cyane abakene n’intamenyekana. Twishimira urugero rwiza yaduhaye nk’umwigishwa w’ukuri wa Yezu, turagije Roho ya Papa Fransisiko urukundo n’impuhwe by’Imana Imwe mu Butatu Butagatifu.”
Uyu Mushumba usoje urugendo rwe ku Isi ku myaka 88 y’amavuko, yahisemo izina ry’Ubupapa rya Francis I, arikomoye kuri Mutagatifu Francis wa Assise wari Umufaratiri wo mu Butaliyani mu Kinyejana cya 12. Amazina yiswe n’ababyeyi be, ni Jorge Mario Bergoglio.
Uyu mushumba wari ufite ubwenegihugu bwa Argentine, Ubutaliyani n’ubwa Vatikani, yashoboraga kuvuga neza indimi z’Ikinya-Esipanye, Igitaliyani, ndetse n’Ikilatini. Izindi ndimi yisangagamo ni Icyongereza, Ikidage, Ikinya-Ukraine, Igifaransa ndetse n’Ikinya-Portugal.
Amateka y’ubuto bwa Papa Francis
Yavukiye mu Murwa Mukuru wa Argentine, Buenos-Aires, tariki 17 Ukuboza 1936 abyarwa n’ababyeyi b’Abataliyani bari abimukira muri icyo gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo, hamwe n’abavandimwe be bane.
Bitewe n’uko atavukiye mu bakomeye, yakuriye mu buzima bworoheje. Yize amashuri mu Iseminari ya Villa Devoto mbere yo kwinjira mu muryango w’Abayezuwiti mu 1958. Yize kandi amasomo y’iby’ubumenyamuntu mu gihugu cya Chile mbere y’uko asubira mu gihugu cye cy’amavuko, kwiga amasomo nyobokamana.
Ubwo yari akiri umunyeshuri, Jeorge Bergoglio [Papa Francis] yigeze gukora akazi k’uburinzi, ndetse aba n’umukozi ushinzwe gukumira abateza akavuyo n’abavogera kamwe mu tubyiniro kari hafi ye, abazwi nka ba ‘Bouncers’. Aha kandi yakundaga kubyina imbyino yamamaye nka ‘Tango’ yadukanywe n’abaturage bo muri Río de la Plata, iwabo muri Argentina no muri Uruguay mu myaka ya 1880, igikorwa yifatanyagamo n’uwari umukobwa bakundanaga icyo gihe.
Urugendo rwa Papa Francis rwo kuba umuyobozi muri Kiliziya n’intego ze
N’ubwo byari bimeze bityo ariko, Papa Francis yari yarakuranye inzozi zo kuzaba umupadiri w’Umuyezuwiti, ndetse aza guhabwa ubwo busaseridoti yari yaraharaniye ku wa 13 Ukuboza mu 1969, nyuma y’imyaka icyenda agiye mu ishuri ry’umuryango w’Abayezuwiti ‘Society of Jesus’.
Yagiye azamuka mu ntera kugeza ubwo mu 1973 yagizwe uhagarariye umuryango w’Aba-Jesuites ku rwego rw’intara, mbere yo kugirwa Arikiyepiskopi wa Buenos-Aires muri Argentine.
Yanigishije amasomo y’ubumenyamuntu, ubuvanganzo, iyobokamana n’andi bifitanye isano mu Mujyi wa Buenos-Aires. Papa Francis kandi yaje kuba Karidinali amugizwe na Papa Yohana Pawulo wa II mu 2001, afite intego ngari zo kuvuganira abakene, gukemura ibibazo muri rubanda, kwicisha bugufi, kurwanya akarengane, ruswa no kwigira nyamwigendaho no kwigwizaho umutungo kwa bamwe.
Muri 2005, ubwo Papa Benedicto XVI yambikwaga ngo atangire imirimo, Papa Francis ni we wari wabaye uwa Kabiri, maze tariki 13 Werurwe 2013, nyuma yo kwegura kwa Papa Benedicto XVI tariki 28 Gashyantare 2025, Karidinali, Jorge Mario Bergoglio yarimitswe agirwa Umushumba wa 266 wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Ibyihariye kuri Papa Francis
Ubwo yari amaze guhabwa Inkoni y’Ubushumba, yari abaye umuntu utari umunyaburayi wari uhawe uwo mwanya mu myaka 1300.
Papa Francis yiyongereye ku rutonde rw’abandi bitabye Imana bakiri kuri izi nshingano. Aba barimo Papa Yohani Pawulo II (1978–2005), Papa Pawulo VI (1963–1978), Papa Yohani XXIII (1958–1963), Papa Piyo XII (1939–1958), aho abenshi baziraga uburwayi. Ntibyakunze kubaho ko abari kuri izi nshingano begura, kuko ubwo Papa Benedicto XVI yabikoraga, yari abaye uwa mbere mu myaka 600.
Ibyo Papa Francis yakoze mu gihe cye n’intego ngari yari afite
Papa Francis kuva yajya kuri uyu mwanya maze uruzinduko rwa mbere akarugirira ku kirwa cya Lampedusa, kimwe mu byagezweho n’ubukana bw’ikibazo cy’abimukira, yaranzwe no kwiyoroshya no kwicisha bugufi byagaragariye ahanini ko yanze gutura mu nzu n’ubundi zibamo abantu bo ku rwego rwe, nyamara we agahitamo kwibera mu zisanzwe cyane.
Yaranzwe kandi no kuvuganira abakene n’abatagira kirengera, bigera aho bamutazira “Igikomangoma cy’abakene n’amahoro.” Uyu kandi yaharaniye anashyigikira gahunda zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ahavuye inyito ya ‘Laudato Si’ yerekanaga uko ibihugu byifite byigize ba ntibindeba ku ngingo y’ihindagurika ry’ikirere, kandi ari byo birigiramo uruhare runini, bikegekwa ku bikennye.
Papa Francis yaharaniye Kiliziya ikomeye ku myemerere n’imigirire ya gikirisitu, ariko kandi yisanisha n’aho Isi iri kwerekeza. Yakoreshaga imbuga nkoranayambaga, cyane urwa X, aho afite abamukurikira basaga Miliyoni 18, akaba yakoreshaga konti ya @Pontifex.
Papa Francis kandi yaharaniye ubumwe bw’amadini yahoraga mu bwumvikane buke, cyane cyane n’abo badahuje imyemerere nka Isilamu, irya Kiyahudi, Abakirisitu b’Aba-Orthodox bo mu Burasirazuba bw’Isi n’andi.
Mu myaka isaga 12 yari amaze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko yasuye ibihugu 68.
Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Papa Francis ku Isi
Uyu Mushumba atabarutse amaze igihe ahangana n’uburwayi by’umwihariko ubw’imyanya y’ubuhumekero, impyiko n’amagufa. Yagiye abagwa inshuro nyinshi kuko raporo z’abaganga zivuga ko yari asigaranye igice gito cy’ibihaha kubera kubagwa, akaba yanagenderaga mu kagare k’abarwayi kubera indwara y’amavi itamwemereraga guhagaraga ngo ashingure igihe kirekire, ndetse n’iz’izabukuru.
Amatariki yibukwa cyane mu burwayi bwe, ni iya 22 Gashyantare 2025, ubwo ibiro bye byatangazaga ko akomeje kuremba cyane, ko yanashyizwe ku mashini zimufasha guhumeka.
Iminsi 38 yamaze mu bitaro yarangiranye n’itariki ya 23 Werurwe, ubwo yagaragaraga mu ruhame aseka ndetse anasuhuza abakirisitu bari bateraniye hafi y’aho yari ari ku ngazi y’ahitwa Gemelli. Yavuye i Roma icyo gihe asubira i Vatican kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga, cyane ko yari yasabwe gufata ikiruhuko cy’amezi abiri.
Ejo kuri Pasika ni bwo Papa Fransis yagaragaye ari muri ‘Pope Mobile, imodoka yifashishwa igihe Papa ari kuzenguruka mu mbaga y’abantu benshi, ndetse abifuriza umunsi mwiza w’izuka rya Kristu, mu butumwa bwa nyuma yatangiye imbere y’imbaga y’abasaga ibihumbi 50 bari baje guhimbaza Pasika ku rubuga rwa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.
Umuyobozi wa nyuma wahuye na Papa, ni Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, James David Vance, aho bagiranye inama yihariye muri Casa Santa Marta i Vatikani.
Abayobozi mu nzego zitandukanye basohoye ubutumwa bwo kwihanganisha Abakristu Gatolika hirya no hino ku Isi, uhereye kuri uyu James David Vance bahuye bwa nyuma, Umwami w’u Bwongereza, Charles III; Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen; Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni.
Hari kandi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi; Minisitiri w’Intebe wa Leta zunzwe ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum; Umwami wa Jordan, Abdullah bin Al Hussein n’abandi.
Hakurikiyeho iki?
Iyo Papa yitabye Imana, amategeko ateganya ko mu minsi iri hagati ya 15 na 20 ari bwo haba hamenyekanye umusimbura we. Ni itora rikorwa mu nzira izwi nka ‘Conclave’.
Ibikorwa by’amatora bitangizwa na missa idasanzwe ya mu gitondo. Nyuma y’iyo missa, hatangazwa amagambo agira ati “Extra Omnes” bivuze ngo “abandi bose basohoke”, maze Abakaridinali bakarahirira kubika ibanga.
Nyuma y’ibyo, Abakaridinali bose bafite munsi y’imyaka 80 cyangwa bemerewe gutora, bateranira muri Chapelle ya Sistine, yakiriye Conclaves zose kuva mu 1858.
Kuri ubu Abakaridinali batanu bahabwa amahirwe menshi yo kuramutswa Intebe y’Ubushumba bwa Kiliziya Gatolika ku Isi, ni Umunya-Philippines Luis Antonio Tagle; Umutaliyani Pietro Parolin; Umunya-Ghana Peter Turkson; Umunya-Hungary Peter Erdő n’Umutaliyani Angelo Scola.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|