Omar al-Bashir wabaye Perezida wa Sudani yajyanywe mu bitaro
Omar al-Bashir, wayoboye Sudani imyaka 30 mbere yo guhirikwa ku butegetsi, akanatabwa muri yombi n’ubuyobozi bwa gisirikare, yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko ubuzima bwe butameze neza.
Uwunganira mu mategeko al-Bashir w’imyaka 80, yavuze ko ku wambere ari bwo yavanywe mu kigo cya gisirikare yari afungiyemo giherereye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum yimurirwa mu kigo cy’ubuvuzi giherereye mu Majyaruguru ya Sudani.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press bibitangaza, uyu munyamategeko avuga ko mu minsi ishize, ubuzima bwa al-Bashir bwagiye burushaho kumera nabi, ariko atarembye.
Uyu mugabo wagiye ku butegetsi mu 1989, akoze Coup d’état, muri Mata 2019, nibwo nawe yabukuweho n’igisirikare ndetse aza no gufungirwa mu rugo rwe.
Ni nyuma y’uko mu 2013 muri Sudani habaye imyigaragambyo y’abarwanyaga guverinoma ye nyuma y’icyemezo cyo kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Ababarirwa muri mirongo baguye muri iyi myigaragambyo.
Mu Ukuboza 2018, nabwo habaye indi myigaragambyo karundura yatumye benshi bigabiza imihanda mu Mijyi itandukanye nyuma yo kuzamura ibiciro by’imigati bikikuba gatatu, aho abigaragambyaga basabaga ko yegura, ndetse mu mwaka wakurikiyeho igisirikare kimukura ku butegetsi.
Ohereza igitekerezo
|