Nta jambo na rimwe nshaka gukura ku byo navugiye i Kigali - Macron ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko igihugu cye cyagize uruhare mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, asobanura ko ukuri ku byabaye gukwiye gukomeza gushyirwa ahagaragara kugira ngo habeho ubutabera n’ubwiyunge.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri i Paris mu muhango wo gutaha urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa.
Macron yavuze ko uru rwibutso rugaragaza intambwe ikomeye yagezweho mu rugendo rwo kumenya ukuri no guha agaciro amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yibukije ko mu ruzinduko yagiriye i Kigali muri Gicurasi 2021 yemeye ku mugaragaro uruhare rw’u Bufaransa mu bikorwa n’imyitwarire byagize uruhare mu nzira yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yaguze ati “Nta jambo na rimwe nshaka gukuraho mu byo navugiye i Kigali. Ni amabuye akomeza kubaka inzu y’ukuri twifuza gushinga.”
Macron yashimye Perezida Paul Kagame ku buryo yakiriye ayo magambo, avuga ko byafunguye inzira nshya mu mubano hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko kuva icyo gihe, umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa wageze ku rwego rushya rushingiye ku kuri, kubahana no kureba hamwe ahazaza.
Perezida Macron yanashimangiye ko igihugu cye kizakomeza gushyigikira ubushakashatsi bw’amateka no gufungura inyandiko zifasha abashakashatsi gusobanukirwa neza ibyabaye.
Yavuze kandi ko ubutabera bw’u Bufaransa buzakomeza gukurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bahungiye ku butaka bwabwo, ashimangira ko nta muntu uri hejuru y’amategeko kandi ko ibyaha byibasiye inyokomuntu bitazigera bisaza.
Yasoje avuga ko kuvuga ukuri ku mateka ari ngombwa kugira ngo amahoro arambye yubakwe hagati y’ibihugu n’abaturage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|