Minneapolis: Bacecetse iminota 8 n’amasegonda 46, igihe Chauvin yamaze atsikamiye George Floyd

Mu muhango wo kwibuka no guha icyubahiro George Floyd watangiye kuwa 05 Kamena muri Minneapolis, umujyi yiciwemo, abawitabiriye bafashe umwanya wo gutuza, baraceceka, bibuka urupfu uwo mwirabura yishwe, tariki 25 Gicurasi 2020.

Bahisemo kumara igihe kingana n’iminora 8 n’amasegonda 46, igihe umupolisi Dereck Chauvin yamaze atsikamiye ijosi rya Floyd, kurinda aheze umwuka.

Ibihumbi by’abantu byari byahuriye kuri Kaminuza yitwa ‘North Central University’, aho benshi bo mu muryango we n’umuyobozi w’Umujyi wa Minneapolis batangiye bapfukamye imbere y’isanduka irimo umurambo wa Floyd, barira ariko kandi baririmba indirimbo ‘Amazing Grace’ bivuga ‘Ubuntu butangaje’ yatangiye uwo muhango.

Umuvandimwe wa George Floyd witwa Philonise Floyd, yavuze ko George yazize icyo yise “Icyorezo cy’ivanguraruhu”.

Révérend Al Sharpton, wari uyoboye isengesho muri uyu muhango yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ubutabera butangwe.

Yagize ati “Tugeze mu bihe tugomba kurwanya imyitwarire y’igipolisi. Nta gisobanuro gihari batanga, ku mpamvu yatumye uriya mupolisi amara igihe kingana gutya atsikamiye Floyd ku ijosi. Ntitugomba kureka ngo bigende ubusa”.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Kamena 2020, hazaba undi muhango wo kwibuka George Floyd, uzabera ahitwa Raeford, muri Leta ya North Caroline, nyuma akazashyingurwa mu Mujyi wa Houston, muri Texas, aho yakuriye mbere yo kujya gutura muri Minneapolis.

Umuhango wa nyuma wo kumusezera uzaba kuwa kabiri tariki 9 Kamena, uzitabirwa n’abo mu muryango we gusa, n’inshuti za hafi.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abazungu nimbwa gusa.

Karahari yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Innes amakuru ki ndakwibuka iNgoma
Umeze ute
Ukomere cyane .

Ntezimana philemon yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka