Martín Vizcarra wari Perezida wa Peru yakomanyirijwe mu kazi ka Leta

Martin Vizcarra wahoze ari Perezida wa Peru yahagaritswe mu kazi ka Leta mu gihe cy’imyaka 10, ashinjwa ko yarenze umurongo wari uteganyijwe wo guhabwa inkingo za Covid-19.

Martín Vizcarra
Martín Vizcarra

Vizcarra yahamijwe kuba yarabeshye mu bijyanye n’inkingo za Covid-19, bigatuma Abaminisitiri benshi ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta bahabwa inkingo za ‘Sinopharm’ mbere y’uko binatangazwa ku mugaragaro ko zageze mu gihugu.

Guhagarikwa mu kazi ka Leta kwa Vizcarra kwemejwe na ‘Congress’ wagereranya n’inteko Ishinga Amategeko ku majwi 86, nta n’umwe watoye abihakana.

Undi wahanwe ni uwari Minisitiri w’ubuzima, Pilar Mazzetti, nawe utemerewe kuzongera gukora mu nzego za Leta mu gihe cy’imyaka 8 ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Elizabeth Astete nawe utemerewe gukora muri Leta mu gihe cy’umwaka umwe.

Abo ba Minisitiri bombi bahawe urukingo, nyuma bahita begura kubera ibibazo bishamikiye ku nkingo bahawe kuko bazibonye mu buryo budakurikije gahunda. Gusa, abo bose uko ari batatu bahakana kuba baritwaje imyanya barimo muri Leta kugira ngo babone inkingo mbere y’igihe giteganyijwe.

Vizcarra muri Gashyantare yavuze ko we n’umugore mu kwezi k’Ukwakira 2020, bagiye mu bakorerabushake bageragerezwaho urukingo rwa ‘Sinopharm’ muri Peru, ariko Kaminuza yakoraga iryo gerageza yarabihakanye.

Vizcarra wahoze ari Perezida wa Peru, yagiye kuri uwo mwanya muri Werurwe 2018 , yizeza abaturage ko agiye guca ruswa, nyuma yaje kweguzwa na ‘Congress’ mu Kwezi k’Ugushyingo 2020, kubera ibirego bitandukanye bya ruswa, ariko we atahwemye guhakana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka