Mali yahamagaye ba Ambasaderi bayo bari mu bihugu byayifatiye ibihano

Abayobozi b’agateganyo ba Mali bahamagaye ba Ambasaderi bari bayihagarariye mu bihugu bituranye, nyuma y’uko hatangajwe ibihano yafatiwe, ikaba yanafunze imipaka yo ku butaka iyihuza n’ibihugu birebwa n’icyo kibazo.

Colonel Assimi Goita, uyobora Guverinoma y'agateganyo ya Mali
Colonel Assimi Goita, uyobora Guverinoma y’agateganyo ya Mali

Ubwo buyobozi bwa Mali kandi bwamaganye bikomeye ibihano bitubahirije amategeko bwafatiwe n’Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS).

Ku Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, nibwo imiryango irimo ECOWAS , ‘West African Economic’ na ‘Monetary Union (UEMOA)’, yafatiye Mali ibihano byo mu rwego rw’ubukungu na dipolomasi kubera ko ubutegetsi bw’icyo gihugu bufitwe n’igisirikare, bwifuza kwigiza inyuma amatora akagera mu 2025.

Mu itangazo ryanyuze kuri Televiziyo y’icyo gihugu kuri uyu wa mbere tariki 10 Mutarama 2022, umuvugizi w’igisirikare cya Mali, Colonel Abdoulaye Maiga, yavuze ko “ Guverinoma ya Mali yamaganye bikomeye ibyo bihano yafatiwe bitubahirije amategeko”.

Ati “Mu rwego rwo gukora nk’ibyo yakorewe, Mali yafashe umwanzuro wo guhamagaza ba Ambasaderi bayo no gufunga imipaka yayo n’ibihugu birebwa n’icyo kibazo, yaba imipaka yo ku butaka n’iyo mu kirere”.

Iyo nama yateraniye muri Ghana ihuje abayobozi bo mu Karere Mali iherereyemo, yateranye nyuma y’amezi yari ashize ibibazo bitangiye kuzamuka bitewe n’uko gahunda y’amatora yo gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili yarimo yigizwa inyuma.

Muri Kanama 2020, nibwo itsinda ry’abasirikare bakuru bayobowe na Colonel Assimi Goita, bakuyeho Perezida Ibrahim Boubacar Keita nyuma y’imyigaragambyo yari imaze iminsi ikorwa n’abaturage bavuga ko batagishaka ubutegetsi bwe.

Kubera gukomeza gushyirwaho igitutu cy’uko hashobora gufatwa ibihano, Col Goita yari yasezeranye ko azasubiza ubutetsi mu maboko y’abasivili muri Gashyantare 2022.

ECOWAS yakomeje guhatiriza ngo amatora azabe muri Gashyantare 2022, nk’uko byari biteganyijwe, ariko Guverinoma ya Mali yo ikavuga ko izashyiraho itariki y’amatora nyuma yo gukora inama mu gihugu hose, ivuga ko amatora akozwe mu mahoro yaruta ayakozwe ku buryo bwihuse.

Guverinoma ya Mali yari yasabye ko ubutetsi bw’inzibacyuho, bwamara imyaka hagati y’itanu n’itandatu. Ku cyumweru nibwo ECOWAS yavuze ko isanga ibyo Guverinoma ya Mali ishaka bidashoboka kuko ari ugukomeza gufata bugwate abaturage ba Mali

ECOWAS igizwe n’ibihugu by’ibinyamuryango 15, yavuze ko yiyemeje kongera ibihano kuri Guverinoma ya Mali kandi bigahita bitangira gushyirwa mu bikorwa ako kanya, harimo gufunga imipaka yaba iyo mu kirere n’iyo ku butaka ihuza Mali n’ibihugu bigize uwo muryango n’ibindi byo mu rwego rw’ubukungu.

‘UEMOA’ yasabye ibigo by’imari byose bikorana, guhagarika imikoranire yose na Mali kandi bigahita bishyirwa mu bikorwa, kugira ngo bitume Mali inanirwa kugera ku masoko y’imari mu Karere.

Kompanyi z’indege nka ‘Air Cote d’Ivoire’, ‘Air Burkina’ zahagaritse ingendo zijya mu Murwa mukuru wa Mali, Bamako guhera ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022. Hari kandi Air France na yo yavuze ko ihagaritse ingendo zayo zigana muri Mali, kubera ibibazo by’umutekano bishobora gukurikira ibyo bihano bishya Mali yafatiwe no gufungwa kw’imipaka.

Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali yo yavuze ko “Ibabajwe n’izo ngamba nshya zafashwe zitarimo ubumuntu, kuko zizahaza abaturage n’ubundi basanzwe babangamiwe n’ibibazo by’umutekano ndetse n’ibibazo by’ubuzima”.

Nyuma y’ibyo bihano yafatiwe, Guverinoma ya Mali yavuze ko yashyizeho uburyo bushoboka bwo gutuma abaturage bakomeza kubona ibyo bakenera ku buryo busanzwe, hakoreshejwe inzira zose zishoboka, ndetse ihamagarira abaturage gukomeza kurangwa n’ituze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka