Mali: Impanga z’abana icyenda zigiye gutangira ishuri

Muri Mali, impanga z’abana 9 bavukiye rimwe, harimo abahungu 4, Mohammed VI, Elhadji, Oumar na Bah hamwe na bashiki babo Kadidia, Fatouma, Hawa, Adama na Oumou, bafite agahigo ko kuba ari abana benshi bavukiye rimwe, bagakomeza kubaho, bafite ubuzima bwiza, ubu bakaba barimo kwitegura gutangira ishuri.

Ibirori by’isabukuru yabo , birizihirizwa iwabo mu rugo mu ituze ryinshi, bari kumwe n’ababyeyi babo babakunda cyane, ari bo Halima Cissé na Abdelkader Arby, ndetse na mukuru wabo Arby (umukobwa) w’imyaka irindwi.

Amafoto meza kandi ya vuba abo ababyeyi basangije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko abana bakuze cyane kandi bameze neza.

Hari aho bafotowe bari hamwe bose cyangwa se ahandi bagabanyijemo amatsinda abahungu bari ukwabo, n’abakobwa ubwabo. Bagaragara bambaye imyenda isa, kandi imico cyangwa imiterere yabo itandukanye igaragarira muri ayo mafoto.

Mu mafoto amwe, Halima agaragara yishimye cyane afashe icyemezo cy’agahigo ka ‘Guinness World Records’ cy’umuryango wabo. Nk’umubyeyi w’abana 10 beza, kandi rwose afite byinshi byo kwishimira.

Yagize ati: “Abana bameze neza cyane, Alhamdulillah. Ni bazima, bafite imbaraga kandi barishimye. Bakomeje gukura neza, kandi turabishimira Imana cyane.”

Yongeyeho ati: “Vuba aha baratangira ishuri, iyo ikaba ari intambwe ikomeye kandi ishimishije kuri bo. Nk’ababyeyi, turashaka kwita cyane ku myigire yabo kandi tugaharanira ko bakomeza kwishimira no kuryoherwa n’ubwana bwabo. Iyi ntambwe nshya ni impinduka ikomeye ku muryango.”

Abantu bose bafite abavandimwe, bazi ko rimwe na rimwe kugirana umubano mwiza bitaborohera, kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe. Noneho tekereza gusangira ibikinisho n’urukundo rw’ababyeyi, muri abavandimwe bangana gutya, bavukiye rimwe!

Ariko Halima w’imyaka 30, we avuga ko abo bana be bakundana cyane hagati yabo ndetse bakanakunda mukuru wabo.

Yagize ati: “Abana babana neza cyane hagati yabo ndetse na mukuru wabo. Bafitanye ubumwe bukomeye kandi bamara igihe kinini bakina hamwe. Nk’abandi bana bose, rimwe na rimwe bagirana utuntu duto two kutumvikana, ariko muri rusange bashyira hamwe kandi batanaho cyane.”

Yongeyeho ati: “Buri mwana afite imico ye yihariye. Hari abafite imbaraga nyinshi kandi bagaragaza ibyiyumvo cyane, abandi bakaba batuje kandi bakunda kureba no kwitegereza ibintu mbere yo kubivugaho. Biratangaje kubona uko batandukanye ariko bagakomeza kuba umwe.”

Abo bana icyenda bavukiye muri Maroc ku wa 4 Gicurasi 2021, bahamara amezi 19 mbere yo gusubira iwabo muri Mali. Mu ntangiriro, abaganga batekerezaga ko Halima atwite abana barindwi (7), ariko nyuma yo kujyanwa na Abdelkader muri Maroc kuvurirwa ku ivuriro ryihariye, basanze atwite abana icyenda(9).

Abo bana bavutse batarageza igihe (premature), bavuka nyina abazwe(C-section) ku byumweru 30 by’inda, mu gihe ubusanzwe inda imara ibyumweru 40 kugira ngo ibe igejeje igihe cyo kuvuka. Buri mwana yavukanye ibiro biri hagati ya 0.5 na 1 kg.

Ivuka ryabo ryavuzwe cyane mu binyamakuru byo hirya no hino ku isi, kandi abantu benshi bakomeje gukurikirana inkuru yabo uko bakura n’uko imibereho yabo imeze muri rusange.

Abo bana kandi, basangiye agahigo n’abandi bana bavukiye rimwe ari icyenda bavutse kuri Geraldine Brodrick wo muri Australia mu 1971, gusa ikibabaje cyane, ni uko muri abo bana bose ntawashoboye gukomeza kubaho, barapfuye bakiri impinja.

Halima yagize ati: “Turashaka kugaragaza ko twishimira kuba duhagararira igihugu cya Mali na Afurika. Ni icyubahiro gikomeye ku muryango wacu, kandi turashima inkunga dukomeje kubona ituruka hirya no hino ku isi.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka