Madagascar: Perezida yiyemeje gushaka ibisubizo by’ibura ry’amazi ribangamiye abatuye Antananarivo

Perezida wa Madagascar yiyemeje gushaka umuti w'ikibazo cy'ibura ry'amazi mu Murwa Mukuru
Perezida wa Madagascar yiyemeje gushaka umuti w’ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Murwa Mukuru

Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, yasezeranyije abaturage ko ubwe agiye gufata ingamba zikemura ibabazo by’ibura ry’amazi bibugarije ndetse bibakomereye ku rwego rutigeze rubaho mu mateka y’icyo gihugu.

Mu Mujyi wa Antananarivo, Umurwa mukuru wa Madagascar hari ikibazo cy’ibura ry’amazi meza, nubwo inzego zibishinzwe zakomeje gukora ibishoboka ngo zikemure icyo kibazo. Nyuma y’uko hashyizweho ingamba zidasanzwe zibuza gukoresha amazi mu bikorwa bitari ngombwa mu mibereho ya buri munsi ya muntu, ariko ibyo byose ntibigire icyo bitanga, Perezida Andry Rajoelina yiyemeje kwikurikiranira ikibazo ku muyoboro ukwirakwiza amazi muri uwo Mujyi, umaze igihe ukoreshwa ukaba ushaje cyane.

Yijeje ko nihafatwa ingamba zikomeye, ikibazo cy’ibura ry’amazi cyugarije abaturage kizaba cyarangiye burundu nibura mu gihe cy’umwaka.

Mu rwego rwo gukemura burundu icyo kibazo cy’ibura ry’amazi, Perezida Rajoelina yavuze ko kitigeze kibaho mu mateka ya Madagascar, bityo ko hagoma kubanza kwita ku bikorwa remezo bifasha mu ikwirakwizwa ry’amazi muri Antananarivo, kuko bivugwaho kuba bishaje cyane.

Perezida Rajoelina yavuze ko ingufu nyinshi zigiye gushyirwa mu gutunganya ikiyaga cya Mandroseza, gikikijwe n’ikibaya kigaburirwa n’umugezi wa Ipoka, kuko icyo Kiyaga ari cyo soko nyamukuru y’amazi agaburira Umujyi wa Antananarivo muri rusange.

Perezida Rajoelina yavuze ko “Icyo kiyaga kimaze imyaka isaga 60 kidatunganywa, ibyo rero byatumye ibyondo bigenda byirunda mu kibaya gikikije icyo kiyaga.”

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko Perezida Rajoelina, yahise ategeka ko icyo kiyaga gihita gitangira gutunganywa, ibyo bikazafasha ko mu gihe icyo kiyaga kizaba kimaze gutunganywa kizongera ubushobozi bwo kubika amazi menshi, bitume ingano y’amazi atunganywa yiyongera.

Mu bindi Perezida Rajoelina yasezeranyije abo baturage, ariko bizakorwa mu bihe biri imbere, ni ukubaka izindi nganda ebyiri nshyashya zitunganya amazi akwirakwizwa muri uwo Mujyi wa Antananarivo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka