Lissu arasaba Perezida Magufuli kubwiza ukuri Abatanzania ibya Covid-19

Uwigeze guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Tanzania aturutse mu ishyaka rya Chadema, Tundu Lissu, yakosoye Perezida John Magufuli, bitewe n’uko yitwara mu kibazo cy’icyorezo cya Covid-19.

Tundu Lissu
Tundu Lissu

Lissu yavuze ko niba Tanzania idahinduye ibitekerezo ngo ihindure imyitwarire mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo, Abatanzania bazakomeza gutakaza ubuzima bwabo kandi ibyo ni ibintu bihangayikishije cyane.

Lissu, ubu uba mu Bubiligi aganira n’umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika, yasobanuye ko hari abantu benshi bo mu nzego zitandukanye muri Tanzania bamaze gupfa bazira kunanirwa guhumeka.

Uwo munyapolitiki avuga ko nubwo hamaze gupfa abantu benshi bazize Corona muri Tanzania, ariko ngo ikibazo ni uko Perezida wa Tanzania ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bo muri icyo gihugu bose bakomeza guhakana ko nta Corona iri muri icyo gihugu bakabeshya Abatanzania.

Yongeraho ko Perezida Magufuli avuga ko Tanzania idakeneye urukingo rwa Corona mu gihe ibindi bihugu byo ku isi yose birimo kurushakisha kugira ngo bikingire abantu babyo.

Lissu avuga ko imyitwarire ya Perezida Magufuli ku kibazo cya Coronavirus ihabanye cyane n’iy’umuntu wize Siyansi, nk’uko abivuga ko yize siyansi.

Yungamo ko uburyo Perezida wa Magufuli wa Tanzania uko afata icyorezo cya Coronavirus, bitandukanye n’uko ibihugu bituranye nayo byose biyifata uretse u Burundi, bitandukanye n’uko Umuryango ‘SADC’uyifata, bitandukanye n’uko Afurika yunze ubumwe iyifata, bigatandukana n’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima riyifata ndetse n’Isi yose, kuko usanga ari umuntu wizera ibintu by’imiti ya gakondo n’ibindi nk’ibyo ngo bitanjyana n’umuntu wize siyansi nkawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho nonese niba tanzania Idafata ingamba zo kurwanya Corona Africa yunzu bumwe Igafata ingamba sibyubusa niba imibare yabandura ikomeza kwiyongera mugihugu mwapimye abava muri Tanzania.kuko Tanzania bayishyira Mumajwi yuko itarwanya covid-19 Africa Abayobozi Bayo Kuki Badafatira Hamwe ingamba zokurwanya Icyorezo niyo Bagerageje niba abarenze kumabwiriza yo kurwanya Corona bagacibwa ibihano no
kubashyira mukatoTanzaniaa Ikangisha kunaniza Ibihugu bituranyi bidakora Kunyanja

Man power yanditse ku itariki ya: 26-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka