Libya: Umugaba Mukuru w’Ingabo yaguye mu mpanuka y’indege

Igihugu cya Libya cyashyizeho iminsi itatu y’icyunamo, nyuma y’aho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Mohammed Ahmed Al-Haddad n’abandi bane bo hafi ye baguye mu mpanuka y’indege.

Gen. Mohammed Ahmed Al-Haddad (Ifoto: AFP)
Gen. Mohammed Ahmed Al-Haddad (Ifoto: AFP)

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, ibera i Ankara muri Turukiya, aho uyu muyobozi yari mu ruzinduko rw’akazi yari yatumiwemo na mugenzi we w’iki gihugu, impanuka ikaba yabaye basubiye muri Libya.

Nyuma y’iminota hafi 40 havuzwe amakuru y’uko iyo ndege, Falcon 50, itarimo kugaragara ku byuma by’itumanaho, byaje kwemezwa ko yaguye ku bilometero 50 mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ankara, abantu umunani bose bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Nyuma y’uko ayo makuru y’akababaro asakaye, Minisitiri w’Intebe wa Libya, Abdelhamid Dbeibah, abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, yagize ati “Ni agahinda n’umubabaro ukomeye nyuma yo kumva amakuru ababaje y’urupfu rwa Gen. Mohammed Ahmed Al-Haddad, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Libya”.

Minisitiri w’Intebe Abdelhamid Dbeibah, yahise atangaza icyunamo cy’iminsi itatu, gusa nta makuru yandi yatanze.

Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Turukiya, Burhanettin Duran, yavuze ko iyi ndege yagize ikibazo cy’amashanyarazi hashize umwanya muto ihagurutse.

Ati “Nyuma y’iminota 16 iyi ndege ihagurutse, yagize ikibazo cy’amashanyarazi bituma ibura kuri ‘radar’, abayobozi bayo bahita basaba uburenganzira bwo kugwa ikitaraganya ku kibuga cy’indege cyo hafi y’aho yari igeze”.

Burhanettin akomeza avuga ko mu gihe iyo ndege yari yatangiye kumanuka ngo igwe kuri icyo kibuga, yahise ibura ku byuma by’itumanaho, nyuma haza kuboneka ibisigazwa byayo, nk’uko yabitangarije France 24.

Kugeza ubu nta mpamvu iratangazwa ku mugaragaro y’icyateye iyi mpanuka, gusa ngo iperereza ryahise ritangira.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka