Kuki u Bufaransa bwifuza ko Mushikiwabo ayobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa?
Yanditswe na
KT Editorial
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa kandi kandidatire ye ishyigikiwe na Leta y’u Bufaransa.
![Mushikiwabo uhabwa amahirwe yo kuyobora umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa Mushikiwabo uhabwa amahirwe yo kuyobora umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa](IMG/jpg/-6874.jpg)
Mushikiwabo uhabwa amahirwe yo kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa
Amakuru agera kuri Jeune Afrique yemeza ko Mushikiwabo aziyamamaza mu nama ya 12 iteganijwe ku itariki ya 11 Ukwakira uyu mwaka.
U Bufaransa ngo bwizera ko Mushikiwabo yagira uruhare rukomeye mu kuzahura uyu muryango usa n’ugenda ucika intege,kubera uburyo wari umaze igihe uyoborwa bidatanga icyizere.
Icyo kinyamakuru kivuga ko u Bufaransa bwabanje no kugisha inama ubuyobozi bw’u Rwanda bukabyemera, mbere y’uko u Bufaransa butangira kumushakira amajwi.
Ohereza igitekerezo
|
Jye rwose ntabwo nshyigikiye iki cyifuzo cy’afaransa, mbonereho Nsabe Mushiki wacu rwose, niba yaranatanze canditature kuyikuramo. kuko aba bantu bibwira ko aribo bazi ubwenge kandi koko iyo uhumbije gate barabukoresha.
murakoze
Nta muntu ugenda mu mayira abili icyarimwe, ngo ager’iyo ajya ataylbye cg ngo acogore...
Ubufaransa mu gukora icyo kintu kandi buzi neza uburyo bubanye n’Urwanda bimeze nk’umubano w’imbwa n’injangwe cg imbeba n’injangwe, s’uko bashaka kunezeza Irwanda. Ahubwo bakurikiye intungu za bo nsa.Babonye ko bariho gutakaza abagaragu n’abakaraza bo mu bihugu batwaye, byo mu burengerazuba bw’Afrika. Ibyo bihugu ubu bicuditse n’Urwanda cyane. Bikongera ho,ko Urwanda n’ubwo n’Ubufaransa rwihakany’igifaransa.
Ubu rero barifuza gukoresha umuntu w’umunyarwanda kongera kubagarurira abo bagaragu bakagaruka kwa Sebuja. Bityo Francophonie ntizime. Kuko mu gihe gito kiri imbere ntacyo abafaransa bakoze Francophonie yazima. Buriya na ziriya ngabo Urwanda rwohereje muri Centrafrique zikahakorera ibigwigusumby’abafaransa bahatwaye, ni igitego gikomeye cyeretse cg cyahay’isomo rikomeye abafaransa. Bagomba rero kwiyegereza Urwanda kuko ibihugu batwaye mu gihe cy’ubucakara badukoresheje k’ubutaka bwacu bigiye kubiyaka byabarambiwe birashaka gufatanya n’ibindi kubaka Afrika nta buryarya bw’abakoreshabucakara.
Wenda byatuma uru rurimi rw’igifaransa rwongera kwitabwaho maze abenshi rusa n’aho nta cyo rukibamariye kuko nta ho bakirukoresha ngo babe baruhahisha babona imirimo!
turamushyigikiye
Erega bariya bene Madame iyo bakubonamo ubuhanga n’ubushobozi baragukoresha,ikibazo cyabo nuko bemera batinze,nta zindi nyungu zindi mbibonamo zitari ukugirango bongere imbaraga mu gukoroneza ibihugu bivuga ururimi rwabo.
Kandi rero n’ibindi iyo umuntu ashaka kugufatisha neza(kugukoroneza)agutoza ururimi rwe,burya aba yakurangije.ibanga rya Politike ya mpatsibihugu nihariya riri,Bene Madame ni hatari,nimubaveho.Mushiki wacu turamusbira kuzatorwa ,ariko ubwo ibizakurikiraho ni no kumusabira kubikorana Ubushishozi nkubwo asanganywe.
hh bayobozi bacu muhatubere kigabo tutazisanga batugenje urwa kadafi nyabuna kuko mbona bariya Bantu buruhu rwera baba bacungira hafi igihugu banana ko Kiri kuzamuka neza bagashaka uko bagisubiza mumwobo. God save Rwanda ✌✌
Nukuri birashimishije ko Mushiki Wacu ayobora uyu muryango arabishoboye .Elle est serieuse,kandi si igisambo ,ntatinya mbese njye mbona ari umugabo rwose nabanyarwanda Bose baramukunda agwa mu ntege HE.njye ndamukunda pe.naho yakwiyamamariza kuyobora u Rwanda igihe mzee wacu azumva ashaka kuruhuka.twiteguye kuyamunyanyagizaho.murakoze
Nukuri birashimishije ko Mushiki Wacu ayobora uyu muryango arabishoboye .Elle est serieuse,kandi si igisambo ,ntatinya mbese njye mbona ari umugabo rwose nabanyarwanda Bose baramukunda agwa mu ntege HE.njye ndamukunda pe.naho yakwiyamamariza kuyobora u Rwanda igihe mzee wacu azumva ashaka kuruhuka.twiteguye kuyamunyanyagizaho.murakoze
Naho abavuga NGO nimpamvu zo kutwigarurira si bibi.gusa abanyarwanda ibyabo bibamo ubwenge ntibashukishwa imyanya nibyubahiro
Kuki? Kuko ubufaransa buri kubura influence yabwo mu bihugu bya Africa bwari buyifitemo / soft power yabo iri kugabanuka! Urubyiruko muri ibyo bihugu ruravuga ruti REKA DUKATIRE ABAFARANSA NK’U RWANDA NIBWO TUZATERA IMBERE NKARWO,none rero u Rwanda niruyobora francophonie abo barubona nka role model ntibazongera kubijyanisha no gukatira France, then ubufaransa buzongere bubigarurire.
I hope ko iyi move itazatuma u Rwanda rutakaza imbaraga/ influence rwari rutangiye kugira muri West Africa, kandi ko itazabangamira Panafricanism , n’ubwo mu bujiji bwanye njye mbona ko bibangamiranye.
bashaka kumwikiza kuko yababangamiraga
Nanje ntyo kabisa
@ uwizeye
Ntabwo abafaransa bamwikiza bamuha kuyobora OIF!!!