Kenya: Umugore yasanze umugabo we yarapfuye afite abana 10 atazi
Muri Kenya, umugore yashenguwe no kumenya ko umugabo we yagiraga abana 10 hanze, akabimenyera ku mva barimo kumushyingura nyamara atarigeze abimubwira mbere.
Videwo y’uwo mugore yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok asobanura iyo nkuru yamuvunnye mu mutima, ijyanye n’ukuntu nyakwigendera (Umugabo we), yari afite abana hanze akabimuhisha, nyuma akabimenyera ku irimbi ku munsi wo kumushyingura ubwo umwe mu bagize umuryango we yavugaga amateka ye n’umuryango asize.
Muri iyo videwo, uwo mugore yagize ati, “Nta kintu kibabaza kurusha nko kumenya ko nyakwigendera, umugabo wawe yajyaga aguca inyuma kandi ukabimenya ku munsi yamaze kugenda, utagishoboye kumubaza ngo agire icyo avuga. Ni ikintu kibabaje cyane."
Yakomeje agira ati, "Ku munsi wo gushyingura umugabo wanjye nibwo namenye ko umwana twabyaranye, burya ari nomero ya gatanu mu bana yari afite njyewe ntari nzi, mbyumva barimo basoma amateka ye, nta kundi ubwo yahisemo kujyana ukuri kwe mu mva."
Abenshi mu barebye iyo videwo bahise bajya munsi ahandikwa ubutumwa batangira kwandika ibyo batekereza ku byabaye kuri uwo mugore, bamwe bavuga bababajwe cyane n’ibyamubayeho, abandi bamwoherereza ubutumwa bwo kumuhumuriza.
Umwe muri abo, bakoresha urubuga rwa TikTok witwa Zerlinda, yagize ati, "Iyo aba ari njyewe, nkamenyara ayo makuru ku mva, nari guhita ndeka kumurira, nkigendera nkajya gukomeza ubuzima bwanjye, kuko naba nkeneye amahoro n’umutuzo."
Uwitwa Mamohau, we yagize ati, "Ntabwo byoroshye, mu gihe umuntu atagihari ngo yivugire, ubwo nyine ugumana urwibutso rw’ibyo. Ubundi kubura uwawe ni kimwe mu bintu bibabaza bishobora kuba ku muntu, ariko ndamutse menye ibintu nk’ibi agahinda nari natewe n’urupfu rwe kahita gashira ako kanya."
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko.Iyo tugeze ku irimbi dushyingura umuntu,dukunze kuhamenyera abana yabyaranye n’abandi bagore b’inshoreke batali bazwi.Akenshi bigateza amahane ku irimbi,abo bagore bashaka UMUNANI.Ni ingaruka z’ubusambanyi.Buteza ibibazo byinshi bikomeye harimo:Sida,Gukuramo inda, kwicwa,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 22 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro.Igihano kiruta ibindi byose imana izabaha,nuko abakora ibyo itubuza bose izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ntibazazuka ku munsi wa nyuma.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye imana.
Ibyo ni ibyo wivugira wangu. Iby’Imana mujye mubigendera ku ruhande mubiharire Imana muster.