Kenya: Perezida Ruto yihanganishije imiryango y’abanyeshuri 17 bishwe n’inkongi y’umuriro

Perezida wa Kenya, William Ruto yihanganishije imiryango y’abana 17 bishwe n’nkongi y’umuriro yibasiye ishuri Hillside Endarasha Academy bigagamo.

Abanyeshuri 17 nibo bimaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y'uko ishuri Hillside Endarasha Academy bigagamo ryibasiwe n'inkongi y'umuriro
Abanyeshuri 17 nibo bimaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’uko ishuri Hillside Endarasha Academy bigagamo ryibasiwe n’inkongi y’umuriro

Polisi ya Kenya yatangaje ko nibura abanyeshuri 17 ari bo bimaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’uko ishuri Hillside Endarasha Academy bigagamo riherereye mu Karere ka Nyeri muri Kenya rifashwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024.

Perezida William Ruto abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yihanganishije imiryango yagize ibyago asaba ko hakomeza gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi sanganya. Ati: “Turihanganisha imiryango y’abana bahitanywe n’inkongi y’umuriro muri Hillside Endarasha Academy mu Karere ka Nyeri. Iyi ni inkuru ibabaje. Turi gusenga dusaba ko abarokotse bakira vuba”.

Perezida William Ruto, yakomeje agira, ati: “Ndasaba inzego zose zibishinzwe gukora iperereza ryimbitse kuri iri sanganya, ababigizemo uruhare bakabiryozwa. Guverinoma binyuze muri Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere no guhuza ibikorwa bya guverinoma, irimo gukora uko ishoboye kugira ngo ifashe imiryango yagize ibyago. Mwihangane cyane”.

Inzego z'umutekano zahise zitabara mu kuzimya iyo nkongi
Inzego z’umutekano zahise zitabara mu kuzimya iyo nkongi

Polisi yatangaje ko uyu mubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko hari n’abandi barenga 12 bajyanwe mu bitaro bakomeretse bikabije biturutse kuri iyo nkongi.

Mu kiganiro n’intangazamakuru, umuvugizi wa Polisi, Resila Onyango, yavuze icyateye inkongi yibasiye ishuri rya Endarasha Academy ikiri gukorwaho iperereza.

Umuryango utabara imbabare muri Kenya (Kenya Red Cross) uri gutanga serivisi z’ubutabazi no gufasha abanyeshuri mu buryo bwose, abarimu n’imiryango yagize ibyago byo kubura abana babo.

Imbangukiragutabara zajyanaga abakomeretse kwa Muaganga kugira ngo bitabweho
Imbangukiragutabara zajyanaga abakomeretse kwa Muaganga kugira ngo bitabweho

Ikinyamakuru CNN, kivuga ko uyu muryango utabara imbabare, watangaje ko bakora ibishoboka byose bagatanga ubufasha bukenewe gusa ngo abana bajyanwe kwa muganga ni benshi ku buryo uko amasaha agenda akura umubare ushobora kwiyongera kuko abajyanwe benshi bari barembye.

Si ubwa mbere inkongi y’umuriro yibasiye ishuri muri Kenya ndetse igahitana ubuzima bw’abanyeshuri, nk’aho muri 2017, abanyeshuri bo muri Moi Girls High School iherereye i Nairobi bahitanywe n’inkongi bikavugwa ko iryo shuri ryatwitswe ku bushake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka