Kenya: Bagiye gusuzuma niba Uhuru Kenyatta yakurirwaho ibyo yagenerwaga nka Perezida wacyuye igihe

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, muri Kenya, igiye kwiga ku busabe bwo kwambura Uhuru Kenyatta uburenganzira , inyungu n’ibindi bitandukanye ahabwa nk’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, harimo amashilingi Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu ya Kenya( Ksh 1.5M), ni ukuvuga asaga ibihumbi 11 by’Amadolari ya Amerika buri kwezi.

Uhuru Kenyatta
Uhuru Kenyatta

Umusenateri uturuka mu gace ka Nandi, witwa Samson Cherargei, ni we wagejeje uwo mushinga muri Sena, ugamije kwambura Uhuru Kenyatta, uburenganzira n’inyungu zitandukanye yagenerwaga nka Perezida wacyuye igihe. Impamvu uwo musenateri yatanze, ni uko Uhuru Kenyatta, adakwiye gukomeza guhabwa ibyo bigenerwa Umukuru w’igihugu ucyuye igihe, kandi we akirimo akora ibikorwa bitandukanye muri Politiki, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru The Citizen cyo muri Kenya.

Uwo mushinga, biteganyijwe ko uzaganirwaho mu minsi ya vuba muri uku kwezi kwa Gicurasi 2026, wagejejwe muri Sena ku wa Mbere tariki 4 Gicurasi 2026, nyuma y’iminsi micyeya Uhuru Kenyatta agejeje imbwirwaruhame ku bayoboke b’ishyaka rye Jubilee ahitwa i Narok anyujije kuri telefoni, aho yanengaga Perezida wa Kenya William Ruto, ko yagerageje kumufunga umunwa no kumubuza kuvuga.

Senateri Cherargei yavuze ko Uhuru wahoze ari Perezida wa Kenya, adashobora gukomeza guhabwa ibigenerwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru, mu gihe yakomeje kuba umuyobozi w’ishyaka rya Jubilee mu myaka isaga itatu nyuma yo kuva ku butegetsi.

Senateri Samson Cherargei yagize ati, “ (Uhuru Kenyatta) aracyari umuyobozi w’ishyaka rya Jubilee… muri iyo mbwirwaruhame ye yo kuri telefoni, yanavuzemo ko ashaka gukomeza kuba ‘muzima’ mu bijyanye na politiki”.

Yakomeje agira ati, “ Igihano gishoboka wamuha, ni ukumukuriraho ayo mafaranga yahabwaga, agashyirwa ku ruhande, agakoreshwa mu bindi bibazo dufite tugomba gukemura muri iki gihugu”.

Nubwo bimeze bityo, abayobozi n’abanyamuryango b’ishyaka rya Jubilee bamaganye icyo gitekerezo cy’uwo musenateri, bashimangira ko Uhuru Kenyatta afite uburenganzira ahabwa n’itegeko nshinga, bwo kugaragaza ibitekerezo bye.

Umuyobozi w’ishyaka rya Jubilee, Fred Matiang’i, we yavuze ko uko Leta yafashe icyo kiganiro cya Kenyatta mu ishyaka rye, harimo kurengera cyane no gukabya.

Yagize ati, “ Perezida ucyuye igihe (Uhuru), yahamagaye kuri telefoni inshuro imwe gusa, ariko Guverinoma yamaze iminsi yose y’impera z’icyumweru (weekend) ibivugaho. Aba ni bantu ki koko?”

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Jubilee, Moitalel Ole Kenta, na we yashimangiye ko ibigenerwa abahoze ari abakuru b’igihugu muri Kenya, atari impano cyangwa se imfashanyo ishobora gukurwaho igihe icyo ari cyo cyose.

Yagize ati, “ Ibigenerwa abahoze ari abakuru b’igihugu bari mu kiruhuko cy’izabukuru, ntabwo ari impano yahagarikwa gutyo gusa. Ndashaka gusaba Perezida William Ruto ngo yigaragaze ubwe avuge kuri iki kibazo, aho kugira ngo akoreshe abandi bantu ku ruhande”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka