Kanye West agiye kwishyurira kaminuza umukobwa wa George Floyd wishwe

Umuraperi Kanye West wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatanze Miliyoni ebyiri z’Amadolari ya Amerika yo kwishyurira amashuri ya kaminuza umukobwa wa George Floyd, Umwirabura uherutse kwicwa n’umupolisi w’uruhu rwera (Umuzungu).

Kanye West
Kanye West

Uwa uhagarariye Kanye West yabwiye CNN ati: “Kanye West yatanze miliyoni ebyiri z’Amadorali yo gutera inkunga imiryango y’abirabura George Floyd, Ahmaud Arbery na Breonna Taylor.”

“Iyi mpano ikubiyemo inkunga y’amafaranga yemewe agomba kwishyurira amashuri y’abana bo mu miryango ya Arbery na Taylor, no kugoboka abacuruzi b’abirabura bo mu mujyi Kanye West yavukiyemo wa Chicago bagezweho n’ibibazo binyuranye byaturutse ku bihe bidasanzwe bya Covid-19”.

Uhagarariye Kanye West yavuze ko uyu muraperi yashyizeho gahunda y’uburezi yiswe "529" kugira ngo yishyure byimazeyo amashuri makuru ya Gianna Floyd, n’undi umukobwa w’imyaka muto w’imyaka itandatu George Floyd yasize.

Inkunga ya Kanye West ije mu gihe imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rw’abirabura bishwe mu bihe binyuranye ari bo Floyd, Arbery na Taylor. Ni imyigaragambyo yatangiye no gukorwa mu bindi bihugu nk’u Bwongereza.

Amajwi menshi y’ibihangange muri Politiki no mu myidagaduro akomeje kwamagana ivanguramoko rishingiye ku ruhu no kuri gahunda, yiswe iy’ubugome bwa Polisi mu gukoresha imbaraga z’umurengera ku birabura n’uburyo nta bushake mu buyobozi bwa Politiki bugaragara cyane mu kurwanya aka karengane gakorerwa abirabura.

Batatu mu bapolisi ba Minneapolis batawe muri yombi bazira urupfu rwa Floyd bitabye urukiko bwa mbere ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki 04 Kamena 2020. Byahuriranye n’uko umuryango wa Floyd bwa mbere wakoze imihango yo kumwibuka.

Derek Chauvin, umupolisi wakubise Floyd hasi yarangiza akamutsikamiza ivi mu ijosi iminota igera kuri 9, bikaza kumuviramo kubura umwuka; yatawe muri yombi mu cyumweru gishize ashinjwa ubwicanyi bwo mu rwego rwa gatatu n’ubuhotozi bwo mu rwego rwa kabiri. Ku wa gatatu, abashinjacyaha bamushinje icyaha gikomeye cy’ubwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri.

Ku itariki 23 Gashyantare, undi mwirabura witwa Arbery yarashwe ubwo yari arimo kwiruka hanze ya Brunswick, GA., icyo gihe Abazungu batatu bakaba baratawe muri yombi mu rupfu rwe.

Undi mwirabura witwa Taylor yarashwe inshuro umunani muri Werurwe ubwo abapolisi batatu binjiraga mu nzu ye ya Kentucky ku ngufu, FBI ikaba yaratangije iperereza ku rupfu rwe.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka