Jimmy Carter wabaye Perezida wa Amerika yitabye Imana

Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1977 kugeza mu 1981, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024 afite imyaka 100.

Jimmy Carter yitabye Imana
Jimmy Carter yitabye Imana

Mu butumwa ikigo ‘Carter Center’ cyashinzwe n’uwo mukambwe cyanyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyagize kiti "Uwatangije ikigo cyacu, uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy Carter, yapfuye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, i Plains muri Georgia".

Carter yabaye Perezida wa 39 wa Amerika, muri manda imwe gusa. Apfuye afite imyaka 100, akaba yari we waramye cyane kurusha abandi bose bayoboye Amerika mu mateka yayo.

Perezida Joe Biden na madamu we Jill Biden basohoye itangazo rigira riti "Uyu munsi, Amerika n’Isi yose bitakaje umuyobozi w’igitangaza, umunyapolitiki ukomeye n’umuntu witangiraga abandi…”

Mu gihe cya manda ye nk’umunyapolitiki waturukaga mu ishyaka ry’Abademocrate, Jimmy Carter ngo yahuye n’ibibazo byinshi harimo ibijyanye n’ububanyi n’amahanga, biza kumuviramo gutsindwa na Perezida Ronald Reagan, mu gihe yari yiyamamaje ashaka manda ya kabiri.

Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Truth Social’ agira ati "Ibibazo Jimmy yahuye na byo nk’Umukuru w’igihugu byaje mu gihe kigoye cyane ku gihugu cyacu, kandi ntacyo atakoze kugira ngo ubuzima bw’Abanyamerika bose butere imbere. Ku bw’ibyo, twese tumufitiye umwenda wo kumuha icyubahiro".

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Jimmy Carter yari amaze igihe kitari gito afite ubuzima butameze neza, kuko yari yaranarwaye indwara ya kanseri y’uruhu izwi mu ndimi z’amahanga nka ‘mélanome/melanoma’, yagiye ikwirakwira ikagera no mu bwonko.

Ibyo Jimmy Carter yakoze nyuma yo kuva ku butegetsi harimo iby’ubutabazi, byatumye ahabwa igihembo kitiriwe ‘Nobel’ mu mwaka wa 2002.

Jimmy Carter apfuye asize abana bane (4), abuzukuru 11 hamwe n’abuzukuruza 14. Naho umugore we, Rosalynn Smith Carter, yapfuye mbere ye ku wa 19 Ugushyingo 2023, afite imyaka 77 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka