Israel: Hezbollah yishe Abasirikare 4 abandi 60 barakomereka

Igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe n’umutwe wa Hezbollah cyishe abasirikare 4 ba Israel, kinakomerekeramo abantu 60, bikaba byatangajwe ko ari kimwe mu bitero bikomeye bibayeho bikagwamo abantu benshi kuva Israel yakwinjira mu ntambara yeruye n’uwo mutwe wa Hezbollah ubarizwa mu gihugu cya Lebanon, ku itariki 23 Nzeri 2024.

Polisi ya Isiraheli yabuzaga urujya n'uruza hafi y'ahagabwaga ibitero bya drone
Polisi ya Isiraheli yabuzaga urujya n’uruza hafi y’ahagabwaga ibitero bya drone

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwalira 2024, umutwe wa Hezbollah watangaje ko wongera ukagaba n’ibindi bitero kuri Israel niramuka ikomeje kugaba ibitero byayo muri Lebanon/Liban. Ibyo Hezbollah yabitangaje nyuma y’uko ibitero byayo by’indege zitagira abapilote byibasiye ibirindiro by’ingabo za Israel biri mu Mujyepfo y’Umujyi wa Haifa, bikica abasirikare 4 ba Israel bigakomeretsa n’abandi bantu 60.

Mu itangazo ryasohowe na Hezbolla inashyigikiwe n’igihugu cya Iran, yagize iti,” Turizeza umwanzi ko icyo gitero cyo mu Majyepfo ya Haifa, ari intangiriro y’ibindi bikomeye bimutegereje naramuka yiyemeje gukomeza ubushotoranyi bwe ku baturage bacu”.

Igisirikare cya Israel nacyo cyemeje ayo makuru y’abasirikare ba Israel bishwe n’abandi 7 bakomeretse bikomeye mu kigo cy’imyitozo cya Brigade Golani i Benyamina, mu Majyepfo y’Umujyi wa Haifa, uherereye mu Majyaruguru ya Israel.

Iby’icyo gitero kandi byari byanabanje kuvugwa na Hezbollah, yemeza ko “ hari indege z’intambara zitagira abapilote yohereje ahantu hatandukanye abasirikare ba Israel baba,ndetse ko icyo gitero Hezbollah yagituye umuyobozi wayo Hassan Nasrallah wishwe ku itariki 27 Nzeri 2024, aguye mu bitero by’indege bya Israel aguye i Beirut”.

Itangazo rya Hezbollah ryakomeje rigira riti, “ Ibisasu byacu bya misile byoherejwe ahantu hatandukanye mu duce twa Nahariya na Acre ariko intego ari ukurangaza ‘system’ ya Israel ijyanye n’ubwirinzi bwo mu kirere. Indege zitagira abapilote zashoboye kurenga kuri za ‘radari’ z’ubwirinzi bwo mu kirere za Israel zigera ku ntego yazo mu kigo cyo kwitorezamo cy’ingabo za Israel”.

Ikinyamakuru Midi Libre cyatangaje ko mu gihe Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu, ku Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024 yariyasabye Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres, kuvana ingabo za UN ziri mu butumwa muri Liban (FINUL) byihutirwa kuko zishobora kugira ibibazo zikaba zaraswaho, mu kumusubiza, Antonio, Guterres yatangaje ko “bibujijwe kurasa ku ngabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro za FINUL, kuko byaba ari ukwica amategeko mpuzamahanga yerekereye uburenganzira bwa muntu kandi kikaba ari kimwe mu bigize ibyaha by’intambara”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka