Irani irafungura burundu umuhora wa Hormuz mu minsi mirongo itatu
Irani yavuze ko urujya n’uruza rw’amato mu Muyoboro wa Hormuz ruzasubira ku rwego rwariho mbere y’intambara mu minsi 30 nyuma y’amasezerano y’amahoro.
Nyuma y’amezi menshi y’amakimbirane n’ihungabana ry’inzira zikoreshwa mu gutwara peteroli ku Isi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran birasa n’ibiri kwegera amasezerano ashobora gutuma ibikorwa byo gutwara ibicuruzwa mu nyanja bisubira ku buryo busanzwe mu Muyoboro wa Hormuz (Strait of Hormuz).
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim gikorana bya hafi na Leta ya Iran, umushinga w’amasezerano uri kuganirwaho hagati y’impande zombi uteganya ko urujya n’uruza rw’amato muri ako karere rwashobora gusubira ku rwego rwariho mbere y’intambara mu gihe cy’iminsi 30 nyuma yo kugera ku masezerano y’amahoro.
Raporo ya Tasnim ivuga ko muri icyo gihe inzitizi zari zarashyizwe ku Muyoboro wa Hormuz n’ingabo zirwanira mu mazi zizakurwaho burundu. Yanavuze ko igice cy’umutungo wa Iran wari warafatiwe mu mahanga gishobora kurekurwa mu cyiciro cya mbere cy’ayo masezerano.
Umuyoboro wa Hormuz ni umwe mu nzira z’ingenzi cyane ku Isi zinyuzwamo peteroli na gaze byoherezwa mu bindi bihugu. Mbere y’uko intambara itangira muri Gashyantare, amato ari hagati ya 125 na 140 yanyuraga muri uwo muyoboro buri munsi.
Icyakora, nyuma y’uko imirwano itangiye, umubare w’amato wahise ugabanuka cyane bitewe n’ubwiyongere bw’amakimbirane hagati ya Iran, Amerika na Israel. Byatumye Iran ikaza kugenzura cyane ako karere ndetse ishyiraho amabwiriza akakaye ku mato afitanye isano n’ibyambu byo muri Iran.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|