Inkubi y’umuyaga yiswe ‘Milton’ imaze guhitana abantu 10 muri Leta ya Florida

Leta ya Florida muri leta zunze ubumwe z’amerika kugeza ubu, abantu 10 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’inkubi y’umuyaga, ndetse wangiza ibikorwaremezo.

Abapfuye ni abo ahitwa Spanish lakes country club mu gice kitwa Fort Pierce. Uyu muyaga wasenye inzu, ugusha amapoto y’amashanyarazi kandi ukurikirwa n’imvura nyinshi yateje umwuzure ukomeye.

Inzu 125 zasenyutse burundu kandi ikigo cy’Amerika gishinzwe iby’ikirere kivuga ko imyuzure yatewe n’iyo mvura yateje imyuzure ikaba ariyo yasenye izo nzu ikanangiza ibikorwa remezo.

Umujyi wa Siesta Key ni wo wibasiwe cyane kubera ko uri mu kirwa, aho gituwe n’abantu 5,400, abaturage bakaba bakomeje kugira impungenge zo kugerwaho n’akaga kubera uyu muyaga.

Leta ya Florida yahumurije abaturage ibabwira ko ubuyobozi bw’iki gihugu buza kugenzura iki kibazo.

Inkubi y’umuyaga wiswe Milton niwo wa mbere ukomeye mu mateka ya Florida mu myaka 100 ishize.

Iyi nkubi y’umuyaga yatumye Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, asubika urugendo yagombaga kugirira mu bihugu birimo u Budage na Angola, mu rwego rwo kugira ngo abashe gukurikiranira hafi iby’iyi nkubi yiswe Milton ifite umuvuduko wibasiye ibice by’Amajepfo y’Amerika.
Abahanga mu by’iteganyagihe bari batanze umuburo kuri iyi nkubi ya serwakira yiswe Milton ivanze n’imvura, ko uzaba ufite ubukana kandi ko ushobora gutwara buzima bw’abantu n’ibintu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka