Impinja eshatu zivukana zatoraguwe ahantu hamwe mu bihe bitandukanye

Mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’Ubwongereza ‘Londres’, hatoraguwe umwana w’uruhinja w’umukobwa azagupimwa ibipimo ndangasano basanga ari umuvandimwe w’abandi bana babiri batoraguwe muri ako gace yatoraguwemo.

Uru ruhinja rwatoraguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba ari umwana wa gatatu utawe n’ababyeyi be agatoragurwa muri ako gace.

Uyu mwana watoraguwe muri uyu mwaka yabonywe n’umuntu warimo yita ku mbwa asanga azingiye mu gitambaro kiri mu gikapu agifite urereri akibasha no kurira nubwo ngo yari yahuye n’ubukonje bukabije.

Uru ruhinja rwahawe izina rya “Baby Elsa” Ibipimo bya ADN byahawe urukiko rwo muri ako gace ka London byemeza ko ari umuvandimwe w’abandi bana babiri, umuhungu n’umukobwa, batoraguwe muri ako gace mu mwaka wa 2017 no mu 2019.

Nyuma yo gusanga aba bana batoraguwe muri aka gace kamwe ari abavandimwe inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zatangiye gushakisha ababyeyi babo ariko nta numwe barabona gusa aba bana ngo ni abirabura.

Umucamanza Carol Atkinson yavuze ko iyi ari inkuru ireba cyane rubanda kugira ngo itangazwe ndetse n’ababyeyi b’aba bana babashe gushakishwa.

Abatowe mbere muri aka gace bakaba ari na bakuru b’uyu watowe muri uyu mwaka bo bakiriwe n’umuryango ubarera naho Elsa we aracyari mu kigo cyamwakiriye ngo kimwiteho.
Abo bavanimwe be batoraguwe mbere bitwa Harry na Roman nabo basanzwe bazingiye mu bitambaro ndetse hari uwaruri no mugikapu.

Urukiko rwavuze ko ruteganya kuzabahuza bakazamenyeshwa ko ari abavandimwe, uko bagenda bakura.

Impamvu urukiko rwemeye ko hatangazwa inkuru nkiyi ngo nuko biri mu nyungu rusange zo kumenyekanisha ibyabaye kuri abo bana no kubafasha kuba bazahura igihe bazaba babaye bakuru ndetse no gukomeza kubashakira ubabyeyi.

Inkuru y’aba bana yabaye nk’itunguye abayobozi bo mu Bongereza kuko muri iki gihugu hadakunze kuba ikibazo cyo guta abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka