Imfungwa zikomeje kwiyicisha inzara zamagana gufatwa nabi

Muri Senegal, imfungwa n’abagororwa bakomeje imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu rwego rwo kwamagana uburyo bubi bafatwamo.

muri Senegal imfungwa zakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara zamagana uko zifashwe nabi
muri Senegal imfungwa zakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara zamagana uko zifashwe nabi

Iyi myigaragambyo yo kwiyicisha inzara yatangiye ku wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, aho imfungwa n’abagororwa bo muri Camp pénal liberté 6 i Dakar, bimuriwe muri Gereza ya Rebeuss, basaba gusurwa na Minisitiri w’ubutabera kugira ngo uburyo bafatwamo nabi burangire, kuko bavuga ko bahohoterwa cyane harimo no gukubitwa bikorwa n’abacungagereza.

Abigaragambya kandi bavuga ko uretse kuba bahohoterwa, hari na mugenzi wabo bakeka ko yapfuye mu buryo buteye urujijo nyuma yo koherezwa mu yindi gereza, kandi bakaba bumva ntabundi buryo bafite bwo kumvikanisha ijwi ryabo uretse kwiyicisha inzara, nk’uko byatangajwe na Ibrahima Sall, Perezida w’umwe mu miryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa witwa ASRED.

Ibrahima Sall yagize ati, ”Kuko imfungwa zidafite ubundi buryo, ntizatera abacungagereza, ntibashobora kurwana n’ababarinda. Intwaro bafite ni imwe ni iyo kwiyicisha inzara bafite intego imwe yo kumvisha abantu ko, batari inyamaswa. Ari ibiremwamuntu. Bemera ko bakoze ibyaha, ariko bakwiye gutabarwa".

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko ubuyobozi bwa gereza bwo buvuga ko ibyo izo mfungwa zivugwa nta shingiro bifite, mu gihe uwo muryango wa ASRED wo usaba ubuyobozi bwa gereza kugira ibyo buhindura mu buryo imfungwa n’abagororwa bafatwa.

Ibrahima Sall yagize ati, “Ni inshingano z’ubuyobozi bugomba kubyemera, kandi turasaba ko Minisitiri w’ubutabera yasura iyi gereza akareba imibereho y’aba bantu”.

Imfungwa zo zemeza ko zizakomeza kwigaragambya ziyicisha inzara kugeza igihe Minisitiri w’ubutabera azazira gusura iyo gereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomuntuwiyicishije ibiryo azize indambiye yihangane

IGIHOZO yanditse ku itariki ya: 23-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka