Ibibazo bibangamiye Afurika bishingiye ku mateka y’ubukoloni - Minisitiri Marizamunda

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagaragaje uburyo ibibazo byinshi bibangamiye umutekano wa Afurika bishingiye ku mateka ya gikoloni, ndetse agaragaza uburyo u Rwanda rugira uruhare mu gukemura amakimbirane akomeje kwiyongera mu bice by’uyu mugabane.

Minisitiri Marizamunda yabigarutseho mu nama ya 12 mpuzamahanga y’amahoro ya ’Beijing Xiangshan Forum’, binyuze mu biganiro nyunguranabitekerezo aho yashimangiye ko byihutirwa kubaka amahoro muri Afurika binyuze mu biganiro, ubufatanye bw’Akarere, ndetse no kugera ku bisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika.

Ni ibiganiro nyunguranabitekerezo byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka amahoro mu Karere binyuze mu biganiro n’ubugenzuzi".

Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko imbogamizi nyinshi umugabane wa Afurika ufite kugeza ubu zishingiye ku mateka y’abakoloni, cyane cyane imipaka yashyizweho mu nama yabereye i Berlin mu Budage mu 1885, ikomeje guteza amakimbirane.

Yavuze kandi ko imiyoborere idahwitse, no kuba abaturage hari aho batagirira icyizere ubuyobozi bwabo, biba impamvu nyamukuru z’umutekano muke, akenshi bigatiza umurindi iterabwoba n’iremwa ry’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati "Afurika yabaye ihuriro ry’iterabwoba ry’imitwe mpuzamahanga, ibisubizo bya gisirikare byonyine ntibihagije. Amahoro arambye agerwaho kubera imiyoborere ihamye kandi itagira uwo iheza, ubutabera, amahirwe angana no kongerera ubushobozi urubyiruko”.

Mu kugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kwikemura ibibazo, Minisitiri Marizamunda yavuze ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kubungabunga amahoro mu gihugu no ku baturage bacyo.

Yavuze ko kuva u Rwanda rwatangira kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur mu 2004, kugeza ubu Ingabo z’u Rwanda zirenga ibihumbi 80, zagize uruhare mu kugarura amahoro hirya no hino ndetse zikaba ziri ku mwanya wa mbere muri Afurika, mu gihe Polisi y’u Rwanda iza ku mwanya wa Mbere ku Isi mu bikorwa bya Loni.

Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko u Rwanda kandi rukomeje gushyigikira ibikorwa by’umutekano binyuze mu masezerano n’ibihugu bitandukanye, cyane cyane muri Repubulika ya Santrafurika na Mozambique, aho rwohereje Ingabo zigera ku bihumbi 6 mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba no kurinda abaturage.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje guharanira amahoro mu Karere binyuze mu butabera, ibiganiro ndetse n’uruhare ku bisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika.

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa kandi biherutse kugirana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka