I Banjul muri Gambiya, Minisitiri Murangwa yatanze inama ku micungire myiza y’amadeni muri Afurika
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko Afurika igomba kwihutisha impinduka igana ku burezi bushingiye ku bushobozi (competency-based education), bushyigikiwe n’ubufatanye bukomeye hagati ya Leta, abikorera n’inzego z’amashuri.
Minisitiri Murangwa ari i Banjul muri Gambiya aho yitabiriye inama ya African Caucus ihuza abayobozi b’ibihugu bya Afurika, aho baganira ku iterambere ry’ubukungu n’imari.
Kuri uyu wa Gatatu, yitabiriye ikiganiro cyagarukaga ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi hagamijwe kubaka abiteguye ahazaza kandi ntawe uhejwe,” aho yagaragaje ingingo eshatu z’ingenzi Afurika ikwiye kwitaho.
Minisitiri Murangwa yagarutse ku bushobozi bw’imari ya Leta no gukomeza gucunga neza amadeni Igihugu gifite bigenda byongerwa imbaraga, aho guhangana na byo, bikajyana no gucunga ayo madeni kugira ngo igihugu gikomeze kuyishyura nta guhungabanya ubukungu.
Yakomoje kandi no ku nkunga z’imari zitangwa ku buryo bworohereza ibihugu aho zigomba kujyana n’ibipimo bifatika bigaragaza umusaruro ku isoko ry’umurimo, nko kubona akazi, urwego rw’imishahara ndetse no kuba abantu bari mu kazi, aho gushingira gusa ku mubare w’abiyandikisha.
Minisitiri Murangwa yagaragaje ko uburyo bwo gutera inkunga bugomba kuba buhuzwa n’ibipimo by’uburinganire n’ubwuzuzanye (Abagore n’abagabo), aho abantu batuye n’urwego rw’ubukungu. Yashimangiye ko kugera ku batagerwaho n’amahirwe mu by’imari bikwiye kuba kugirwa iby’ibanze aho kuba icyizere gusa.
Ibi bigaragaza icyerekezo cyo kubaka abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, bityo Afurika ikarushaho guhangana ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere ubukungu burambye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|