Humala wayoboye Pérou n’umugore we bakatiwe gufungwa imyaka 15

Uwahoze ari Perezida wa Pérou, Ollanta Humala n’umugore we bakatiwe n’urukiko rwo mu Murwa mukuru Lima, igihano cyo gufungwa imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwemera amafaranga yatanzwe na sosiyete y’ubwubatsi yo muri Brazil, atanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hanyuma agakoreshwa mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Humala mu 2006 no mu 2012.

Uwahoze ari Perezida wa Pérou n'umugore we bakatiwe gufungwa imyaka 15
Uwahoze ari Perezida wa Pérou n’umugore we bakatiwe gufungwa imyaka 15

Nadine Heredia, umugore wa Ollanta Humala, ndetse banafatanyije gushinga ishyaka ryiswe ‘Parti Nationaliste’ na we yahamwe n’icyaha cy’iyezandonke ahanishwa gufungwa imyaka 15 kimwe n’umugabo we. Nadine Heredia we ngo yamaze guhabwa ubuhungiro muri Brazil, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Pérou.

Mu rubanza rwari rumaze imyaka isaga itatu, abashinjacyaha bari basabye ko Ollanta Humala yahanishwa gufungwa imyaka 20 muri gereza, naho mugore we Heredia agahanishwa gufungwa imyaka 26 n’igice. Ollanta Humala yakurikiye urubanza, ndetse umwanzuro warwo ufatwa ahibereye, ariko umugore we yarukurikiraga mu buryo bw’ikoranabuhanga (video conférence).

Ollanta Humala w’imyaka 62 n’umugore baburanye bahakana ibyo byaha bashinjwa. Humala, yahoze ari umusirikare mukuru wari ukunzwe cyane muri za 2000, mu gihe yari ayoboye umutwe w’igisirikare cy’inyeshyamba wamaze igihe gito, urwanya perezida wari uri ku butegetsi icyo gihe, Alberto Fujimori.

Mu 2006, yiyamamaje mu matora ya Perezida wa Perou, nyuma akorana bya hafi na Perezida wari ku butegetsi icyo gihe muri Vénézuéla, Hugo Chávez, abashinjacyaha bakavuga ko yakoranye na Chavez mu bucuruzi butemewe n’amategeko, amafaranga ayakoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu 2011, Humala nabwo yongeye kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika nabwo afashijwe na Chávez wa Venezuela, ndetse na Perezida wariho muri Brazil icyo gihe, Luiz Inácio Lula da Silva.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka