Ghana: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije Umunsi wo #Kwibohora28

Abanyarwanda batuye muri Ghana, ku ya 29 Nyakanga 2022, bizihije umunsi wo kwibohora wabaye ku nshuroo ya 28, bagaragaza iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Amb Aissa Kirabo Kacyira
Amb Aissa Kirabo Kacyira

Uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Amb. Perpetua Ofori Dufu, wari uhagarariye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ghana, Shirley Ayorkor Botchwey, Minisitiri wungirije ushinzwe Ubukerarugendo, ubukorikori n’umuco muri Ghana, Mark Okraku-Mantey, Umugaba mukuru w’ingabo muri Ghana (CDS), Visi Admiral Seth Amoama, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Ghana, Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Aissa Kirabo Kacyira, yagarutse ku kamaro kwibohora byagize ku Rwanda ndetse n’aho uyu munsi rugeze, kugarura icyubahiro cy’u Rwanda no gutanga umutekano n’icyizere.

Ati "Kugera ku Kwibohora kwacu kwagaragaje intangiriro no kuvuka k’u Rwanda rushya, aho Abanyarwanda bose bafite aho bita iwabo. Twese dufite ijwi rihabwa agaciro kandi rikaba ryubahwa muri sosiyete yacu ndetse no ku Isi yose".

Yongeyeho ko uretse kugira ijwi rihabwa agaciro, Abanyarwanda muri uru rugendo rwo kwibohora, bakomeje guteza imbere imibereho yabo mu buryo bugaragara.

Ati "Biturutse ku mateka mabi ateye ubwoba, twahisemo kuba umwe, ubwiyunge no kubaka igihugu cyacu gifite icyerekezo kimwe kandi giharanira gutekereza ibintu byagutse cyane."

Amb Kacyira yongeye gushimangira ko indangagaciro zagejeje ku kwibohora k’u Rwanda, zikomeje kugaragaza no gusobanura neza ibyo rukora byose, harimo umubano mpuzamahanga na politiki y’ububanyi n’amahanga.

Yongeyeho ati "Ni muri urwo rwego, u Rwanda rwafunguye imipaka rworohereza abantu kurugeramo no kurutemberera, kandi rwagize uruhare rugaragara mu ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), no gushyira mu bikorwa guteza imbere ubucuruzi bw’imbere muri Afurika."

Yaboneyeho kandi, gushimira ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika hagati ya Ghana, Senegal n’u Rwanda nk’ibihugu byamaze kwemezwa ko bizubakwamo inganda zikora inkingo za Covid-19 n’iz’izindi ndwara, biturutse ku bufatanye bukomeye hagati y’ubuyobozi bwiza bw’Abakuru b’ibyo bihugu bitatu, agaragaza ko bizafasha Afurika kwigira muri rusange ndetse no kwigira mu rwego rw’ubuzima.

Amb Perpetua Ofori Dufu
Amb Perpetua Ofori Dufu

Amb. Perpetua Ofori Dufu, yavuze ko azirikana umunsi wo kwibohora nk’intangiriro y’urugendo rugamije guhindura u Rwanda.

Ati "U Rwanda rwigaragaje nk’igihugu cya Afurika gifite ishema kandi gifite intego yo kuba indashyikirwa mu kwiteza imbere, ruharanira no kuzuza ibyifuzo by’abaturage bacyo mu Isi igezweho kandi ihiganwa."

Yashimye kandi ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi, bukomeje gutera imbere ashingiye no ku bufatanye bwa vuba bwashyizweho umukono, ku masezerano hagati y’Inteko Zishinga Amategeko za Ghana n’u Rwanda.

Umunsi wo Kwibohoza ni umwanya wo kuzirikana no kwishimira ubutwari n’ubwitange bya FPR-Inkotanyi, ifite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, wakomeje guhatana ubudacogora kugira ngo abohore u Rwanda, no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka