Cameroun: Paul Biya w’imyaka 92 yatsinze amatora ya Perezida

Paul Biya w’imyaka 92 y’amavuko, yongeye gutorerwa kuyobora Cameroun, ikaba ari manda ye ya 8, ahigika Issa Tchiroma Bakary bari bahanganye mu matora.

Paul Biya yongeye gutsinda amatora ya Perezida
Paul Biya yongeye gutsinda amatora ya Perezida

Ibyatangajwe nyuma yo kubara amajwi abakandida babonye muri ayo matora, bigaragaza ko Paul Biya yagize amajwi 53,66% naho Issa Tchiroma Bakary agira 35,19%.

Paul Biya ni Perezida wa Cameroon kuva mu mwaka wa 1982, aho yagiye ku butegetsi asimbuye Ahmadou Ahidjo. Yabaye Minisitiri w’Intebe kuva 1975 kugeza 1982 mbere yo kuba Perezida.

Nubwo ari we watangajwe ko yatsinze amatora yo kuba Umukuru w’Igihugu, hari impungenge ku kuba Paul Biya afite imyaka myinshi, abenshi mu baturage bakibaza ku bijyanye n’ubuzima bwe n’ubushobozi bwo kuyobora igihugu kuri iyo myaka.

Imiryango itegamiye kuri Leta na bamwe mu baturage bavuga ko amatora atabaye mu mucyo uko byari bikwiye, kuko havugwa ko hari urutonde rw’abatoye rutagaragra ndetse bakavuga ko habayeho gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu za politiki.

Paul Biya yavutse ku ya 13 Gashyantare 1933, muri Cameroon. Yize mu Bufaransa muri Lycée Louis-le-Grand ibijyanye n’Ubujyanama bw’Ububanyi n’Amahanga. Yabaye umuyobozi w’ishyaka rya Cameroon People’s Democratic Movement (CPDM), kandi ishyaka rye ni ryo riyoboye igihugu kuko ni ryo riri ku butegetsi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka