Cameroun: Imyigaragambyo y’abarimu yahagaritse itangira ry’amashuri

Muri Cameroun, abarimu batangije imyigaragambyo igomba kumara iminsi ine uhereye ku wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, igakorwa mu bice byose by’icyo gihugu, mu mashuri yose yaba aya Leta ndetse n’ayigenga, ku buryo n’igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri kitatangiye uko byari biteganyijwe.

Iyo myigaragambyo yahawe izina rya ‘École morte’ (ishuri ripfuye), ngo yateguwe na za ‘syndicats’ zigera mu icumi (10) zihuriza hamwe abarimu bose bo muri Cameroun (COREC).

Mu by’ingenzi izo ‘syndicats’ zisaba Leta ni uko yakwemera ko habaho ‘Forum’ y’uburezi ihoraho yo ku rwego rw’igihugu, kugira ngo abayigize bajye bahora bagaragaza ibibazo biri mu burezi. Ikindi ni ukuvugurira no kongera agaciro ka sitati idasanzwe y’abarimu, kugira ngo bajye bashobora gushyira umwanya wabo wose ku mwuga w’uburezi.

Abo barimu kandi bari barabanje gutanga integuza mu kwezi kwa Werurwe 2025, ko bazakora iyo myigaragambyo mu mashuri yose yaba aya Leta ndetse n’ayigenga.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko nyuma y’uko Guverinoma ya Cameroun ibonye iyo nteguza, yatangiye ibiganiro na bo ndetse bagahura n’abahagarariye inzego z’ubutegetsi zitandukanye kugira ngo baganire kuri ibyo bibazo byagaragajwe na syndicats z’abarimu. Imwe mu nama zabayeho zo muri urwo rwego ngo ni iyo ku itariki 17 Mata 2025, ibera muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, igamije kwiga kuri za sitati z’abarimu bose.

Iyo myigaragambyo kandi yatangiye mu gihe abashinzwe uburezi mu turere tw’icyo gihugu, bari batangaje ko hagiye gutangira igihembwe cya gatatu ari nacyo gisoza umwaka, ku wa kabiri tariki 22 Mata, ndetse n’igihe ibizamini by’abanyeshuri bizatangirira. Bityo abo barimu ngo bakaba bizeye ko bituma Leta igira “igikorwa gikomeye ikora kuri ibyo bibazo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka