Bolivia: Abanyeshuri 7 bapfuye bahanutse kuri etaje ya kane

Abanyeshuri barindwi (7) bapfuye abandi barakomereka ubwo ibyuma abantu bakunda gushyira ku mbaraza z’inzu mu rwego rwo kurinda umutekano w’abazinjiramo (railings), byavunikaga bagahanuka bavuye kuri ‘etage’ ya kane.

Mu bahanutse harimo kandi na batanu (5) bakomeretse bikabije, bikaba byarabereye kuri kaminuza yo muri icyo gihugu ku wa kabiri w’iki cyumweru nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu biciye mu kinyamakuru Aljazeera.

Uko amashusho yafashwe abigaragaza, ni uko abanyeshuri benshi birunze mu nzira ubusanzwe ntoya, bagerageza kwinjira mu cyumba cy’inama. Ibyo byuma abantu bafataho binjira mu nzu z’imiturirwa, bigaragara muri ayo mashusho byahise biriduka kubera uburemere bw’abanyeshuri babibyiganiragaho bashaka kwinjira.

Abandi banyeshuri bagerageje gufata bagenzi babo kugira ngo babaramire ntibahanuke ariko ntibyakunda.

Nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuzima muri Bolivia, Jayson Auza, abanyeshuri bagera kuri barindwi bahise basiga ubuzima muri iyo mpanuka, mu gihe abandi batanu bakomeretse bikabije, bamwe muri bo bakaba bari mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa El Alto muri Bolivia.

Ejo ku wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021, nibwo Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu wa Bolivia, Eduardo del Castillo yari yatangaje ko hapfuye abanyeshuri 5 naho abakomeretse bikabije akaba ari batatu, ariko imibare yaje guhinduka nyuma y’uko Minisitiri w’ubuzima akurikiranye amakuru arambuye kuri iyo mpanuka, agatanga imibare ya nyayo.

Abanyeshuri bapfuye ndetse n’abakomeretse bari hagati y’imyaka 20 na 24. Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Del Castillo akaba yategetse ko iperereza kuri iyo mpanuka rihita ritangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka