Bill Gates, OpenAI yahaye ubuvuzi bw’u Rwanda Miliyoni $50

Mu nama yo ku rwego rwo hejuru yabereye i Stockholm muri Suwede, ihuza Afurika n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’Uburayi ku buzima (Africa–Nordic Health Summit), u Rwanda rwasangije amahanga ubunararibonye mu gushyiraho ingamba zigamije kuziba icyuho cy’umubare w’abaganga ukiri muto, hibandwa ku mpinduka zirambye mu rwego rw’ubuzima.

Iyi nama yibanze cyane ku buzima bw’umugore, igamije guteza imbere ubufatanye burambye bushingiye ku ishoramari, kubazwa inshingano no kugera ku ntego zifatika. Yateguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo Dalberg Media, Ferring Pharmaceuticals, World Diabetes Foundation, Global Financing Facility, Maternity Foundation, Alliance for Global Sundhed na Laerdal.

U Rwanda, ruhagarariwe na Ambasaderi Dr Diane Gashumba, rwabasangije ingero z;udushya dufatika mu ivugurura ry’urwego rw’ubuzima, harimo gahunda izwi nka 4x4, igamije gutuma umubare w’abaganga wikuba inshuro enye mu myaka ine, ndetse n’itangizwa ry’Ikigo cy’Ubwenge Bukorano mu Buzima (AI-powered Health Intelligence Center), kigamije kunoza ifatwa ry’ibyemezo no kongera ireme rya serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze.

Ambasaderi Gashumba yanavuze ku mushinga mushya Horizon1000, ufite inkunga ya $50 miliyoni ibihugu bya Afurika bizakorana na Bill & Melinda Gates Foundation na OpenAI, bugamije gukoresha AI mu gufasha abakozi b’ubuzima, kugabanya umutwaro w’imirimo y’ubuyobozi, kwagura serivisi z’ubuzima bw’ababyeyi n’indwara zitandura, no kugabanya icyuho mu guhanga udushya mu rwego rw’ubuzima.

Uyu mushinga uzatangirira mu Rwanda, aho hagereranywa ko hari umukozi umwe w’ubuzima ku bantu 1 000, kandi uzageragezwa kugera ku mavuriro y’ibanze 1 000 muri Afurika bitarenze 2028, ukazakorana n’inzego za Leta mu bihugu bitandukanye.

Mu kiganiro cyiswe “Ikiganiro n’Abayobozi b’Afurika – Guteza Imbere Impinduka Zirambye”, Ambasaderi Gashumba yavuze ko impinduka zirambye mu rwego rw’ubuzima zisaba intego zisobanutse, kurinda ibyiza byagezweho, kwemera icyuho kiriho no gushyiraho intego zihanitse.

Yagaragaje ko u Rwanda rumaze kugera ku musaruro ufatika, aho abana bagera kuri 96% bahabwa inkingo zose uko bikwiye, abakobwa hafi ya bose bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura (HPV), ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze bukegerezwa abaturage. Yashimangiye ko ibi byose ari umusaruro w’ubuyobozi bushyira abaturage imbere bwa Perezida Paul Kagame, ubufatanye bukomeye hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa, ndetse n’umuco wo kubazwa inshingano.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka