Amerika yasabye u Bubiligi gukumira abagenzi baturuka muri Congo kubera Ebola

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Bubiligi gushyiraho itegeko ribuza cyangwa rigabanya kwinjira ku bagenzi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Ikinyamakuru De Morgen, muri iki gitondo, cyatangaje ko Ambasaderi wa Amerika mu Bubiligi, Bill White, ari we wagejeje icyo cyifuzo kuri Guverinoma y’u Bubiligi.

Raporo ivuga ko mu cyumweru gishize, abadipolomate ba Amerika bakorera mu bihugu by’u Burayi bahawe amabwiriza na Washington yo gushishikariza ibihugu bakoreramo gushyigikira ingamba za Amerika zo kugenzura ingendo, mbere y’itangira ry’Igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika guhera muri iki cyumweru.

Bivugwa ko ibihugu bitazubahiriza izo ngamba bishobora guhura n’ibihano birimo gukumirwa kw’abagenzi babyo binjira muri Amerika.

Iki cyifuzo cya Amerika cyanasabaga ko abaturage b’u Bubiligi bazaba bavuye muri RDC bashyirwa mu kato igihe runaka kugira ngo hakurikiranwe ubuzima bwabo.

Cyakora, Minisitiri w’Ubuzima w’u Bubiligi, Frank Vandenbroucke, yavuze ko Ububiligi budateganya kubahiriza icyo cyifuzo, ahubwo akifuza gukomeza gukurikiza amabwiriza n’inama bitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Kuva hagati muri Gicurasi, Amerika yamaze gufatira ingamba abagenzi baherutse gusura RDC cyangwa Uganda, ibabuza kwinjira ku butaka bwayo.

Gusa izo ngamba ntizireba abaturage ba Amerika, abafite uburenganzira bwo kuhatura burundu, abasirikare, abayobozi ba Leta n’abagize imiryango yabo ya hafi.

Nubwo kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uratangazwa muri Amerika, ubuyobozi bw’icyo gihugu buvuga ko bwiteguye gukumira ibyago byaterwa n’ubwinshi bw’abashyitsi biteganyijwe ko bazitabira Igikombe cy’Isi, bikaba bishobora kongera ibyago byo kwandura cyangwa gukwirakwiza iyo ndwara.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka