Amasezerano y’Abimukira: Dore ibyo Abongereza batasobanukiwe
U Rwanda rwagaragaje ko amasezerano rwagiranye n’u Bwongereza ajyanye no kwakira abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro yari ajyanye na politiki yarwo isanzweho kandi imaze igihe kirekire yo kurengera ubuzima bw’impunzi bikajyana no kuzifasha mu mibereho n’iterambere ry’ubukungu mugihe Ubwongereza bwayafashe nk’ayo gukemura ikibazo cy’abinjira muri icyo Gihugu binyuranyije n’amategeko.
Ibi ni ibyagarutsweho mu rubanza rw’u Rwanda n’u Bwongereza rushingiye ku kuba amasezerano ajyanye n’abimukira atarubahirijwe aho u Rwanda ruvuga ko amategeko mpuzamahanga akwiye kubahirizwa.
U Rwanda ruhagarariwe n’Intumwa Nkuru ya Leta akaba na Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja.
Uru rubanza rushingiye ku masezerano yiswe Ubufatanye mu by’Abwimukira n’Iterambere ry’Ubukungu (MEDP) yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza muri Mata 2022. Aya masezerano yari agamije gutanga ibisubizo impande zombi zihuriyeho ku kibazo gihangayikishije isi cy’abimukira.
Mu nkingi z’uru rubanza, haribandwa cyane ku ihame ry’ingenzi rishingirwaho n’imikoranire mpuzamahanga yose by’umwihariko birebabana no kuba amasezerano ibihugu byagiranye ku bushake agomba kubahirizwa mu kuri, mu bwizerane no mu bwubahane.
Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwakiriye impunzi ziturutse mu Karere ndetse ko uyu munsi, mu gihugu habarurwa impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga ibihumbi 130.
Yavuze kandi ko uburyo u Rwanda rwitwara muri iki kibazo bushingiye ku myemerere yarwo y’uko impunzi zitagomba guhora zishingiye ubuzima bwazo gusa ku mfashanyo z’ubutabazi, ahubwo zigomba guhabwa amahirwe yo gutanga umusanzu mu muryango zibamo.
Yagize ati: "Ikirego cy’u Rwanda imbere y’urukiko mpuzamahanga kirasobanutse; amasezerano mpuzamahanga ntakwiye kwirengagizwa uko bibonetse kose kubera impinduka za politiki z’imbere mu gihugu. Ihame rivugwa hano si iry’uru rubanza gusa. Amategeko mpuzamahanga ashingiye ku mahame avuga ko amasezerano agomba kubahirizwa."
Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko iri hame iyo ryubahirijwe bitanga icyizere mu mubano hagati y’ibihugu, hatitawe ku bunini bwabyo cyangwa ku mbaraga za politiki bifite. Ati: "Icyemezo cy’u Rwanda cyo kugeza uru rubanza mu nkiko kigaragaza ubushake bwarwo bwo kubahiriza iri hame."
Yakomeje agira ati: "U Rwanda rwinjiye muri ubu bufatanye mu kuri no mu bwizerane, rushyiramo imbaraga nyinshi mu kubushyira mu bikorwa, kandi rwari rwiteze ko inshingano ziri mu masezerano mpuzamahanga zubahirizwa."
U Rwanda rugaragaza ko imikoranire mpuzamahanga ishingiye ku bwubahane, ku kwizerana no ku mategeko asobanutse, ibihugu byaba ibito cyangwa n’ibinini bigomba kuzirikana gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu masezerano.
Minisitiri Ugirashebuja yavuze kandi ko u Rwanda rurajwe inshinga no gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gukemura ikibazo cy’abimukira ku Isi no kubaha uburinzi n’amahirwe ku bashaka ubuhungiro. Ati: "Ariko iyo mikoranire igomba gushingira ku ihame ryoroshye ko ibihugu byubahiriza amasezerano byagiranye ku bushake."
Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe kugeza ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026. Rugomba kumara iminsi ibiri aho u Rwanda rushaka ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa, bikaba isomo ku bihugu byose ko igihugu kidakwiriye kwikura mu masezerano cyagiranye n’ikindi kubera impamvu za politiki zacyo imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|