Alassane Ouattara yongeye gutorerwa kuyobora Côte d’Ivoire
Uwari usanzwe uyobora igihugu cya Côte d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara w’imyaka 83, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, akaba agiye kukiyobora muri manda ye ya kane.
Ibi ni ibyatangajwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, ikaba ari imibare y’agateganyo, aho Ouattara yabonye amajwi 89.77%.
Mu bakandida bari bahanganye na Ouattara harimo uwahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, Jean-Louis Billon, wahise yemera ko yatsinzwe amatora, akaba yabonye amajwi 3.09%, uyu yakurikiwe na Simone Gbagbo, wahoze ari umugore wa Laurent Gbagbo na we wayoboye Côte d’Ivoire, wagize amajwi 2.42%, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora, Ibrahime Coulibaly-Kuibiert.
Ikinyamakuru cy’Abongereza, Reuters, cyatangaje ko Simone Gbagbo yahise ahamagara Alassane Ouattara, amushimira kuba yatsinze amatora.
Ouattara wahoze ari umuyobozi wungirije w’Ikigega mpuzamahanga cy’Imari (IMF), akaba yaragiye ku butegetsi bwa Côte d’Ivoire bwa mbere mu 2011, avuga ko muri iyi manda ya kane azakomeza kuzamura ubukungu bw’igihugu, ashishikariza abashoramari kugigana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|