Akon afite ibihumbi icumi gusa muri miliyoni 100 z’Amayero asabwa muri gatanya
Nyuma y’imyaka 29 babana, umugore w’umuhanzi w’icyamamare ku Isi mu njyana ya R&B akaba n’umucuruzi Akon, Tomeka Thiam yasabye gatanya , asaba miliyoni 100 z’amayero, mu gihe urukiko rwagaragaje ko uyu muhanzi afite ibihumbi 10 gusa by’amadolari kuri konti ye.

Akon amaze igihe mu akomeye mu bijyanye n’amategeko n’imari nyuma y’uko umugore we, Tomeka Thiam, atanze ikirego cyo gusaba gatanya nyuma y’imyaka 29 bashakanye.
Ni inkuru yatunguye abakunzi be hirya no hino ku Isi, cyane cyane nyuma y’uko inyandiko z’urukiko zigaragaje ko uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka “Smack That” na “Locked Up” asigaranye ibihumbi 10 gusa kuri konti ye.
Abanyamategeko ba hafi muri uru rubanza batangaje ko Tomeka Thiam asaba miliyoni 100 z’amayero nk’igice cy’umutungo wabo, ashingiye ku ruhare yagize mu kubaka ibikorwa by’ubucuruzi bya Akon bikomeye, birimo ibijyanye n’umuziki, ishoramari mu mitungo itimukanwa, ndetse n’umushinga ’Akon Lighting Africa’.
Iyi mibare ije nyuma isuzumwa ryakorewe imitungo ya Akon mu buryo burambuye mu gihe cy’uru rubanza rwa gatanya.
Icyatungunye abanyamategeko ni uko basanze imari bwite y’uyu muhanzi imeze nabi cyane.
Nubwo yari yaragaragajwe nk’ufite umutungo urenga miliyoni 60 z’amadolari, iperereza ry’urukiko ryerekanye ko umutungo mwinshi atari mu izina rye, ahubwo uri mu izina rya nyina.
Ibi byatumye havuka ibihuha ko yaba yarimuriye umutungo we hanze kugira ngo awurinde ibirego bishobora kuzamurwa muri uru rubanza.
Ibyo byahise bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi n’abasesenguzi benshi bibaza uburyo umuhanzi ukomeye nka Akon yaba afite amafaranga make kuri konti ye bwite.
Bamwe bakeka ko yaba yarabitse umutungo we ahantu hatagaragara ku buryo bwateguwe neza, mu gihe abandi bavuga ko ashobora kuba ahanganye n’ibibazo by’ubukungu nyabyo.
Abahanga mu by’amategeko y’imiryango, bavuga ko uru rubanza rushobora gukomera kurushaho niba byemejwe ko umutungo mwinshi uri mu izina ritari irye.
Umwe mu banyamategeko mu bijyanye n’amakimbirane yo mu muryango yagize ati “Niba ibyo byemejwe, gutanga ubutabera muri uru rubanza bizaba bigoye cyane."
Kugeza ubu, nta we mu bashinzwe kuvugira Akon cyangwa we ubwe baragira icyo batangaza ku buryo uru rubanza ruri kugenda. Abakunzi be barategereza ko iby’iki kibazo cyabaye urubanza rwa gatanya ruzwi cyane mu itangazamakuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|