Afurika y’Epfo yongeye gupfusha abasirikare muri DRC
Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ko abasirikare babiri bari mu butumwa bw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bapfuye bazira kurasana.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), gitangaza ko tariki ya 29 Gashyantare 2024, abasirikare b’iki gihugu bari mu butumwa bw’akazi bwa MONUSCO muri DRC, umusirikare yarashe mugenzi we na we arirasa.
Aba basirikare barasanye mu gihe muri uku kwezi abandi basirikare babiri baje mu butumwa bw’akazi muri DRC, barashwe n’abarwanyi ba M23 baragapfa.
Leta ya Afurika y’Epfo isanzwe ifite ingabo zoherejwe mu butumwa bw’akazi muri MONUSCO, hakaba n’abandi 2900 boherejwe mu butumwa bwa SADC mu gufasha Leta ya Kinshasa kurwanya inyeshyamba za M23, zikikije umujyi wa Sake ndetse bakaba baramaze kugota umujyi wa Goma, no gufunga umuhanda uhuza uwo mujyi n’uwa Bukavu.
Leta ya Afurika y’Epfo yateganyije gukoresha Miliyoni 100 z’Amadolari mu rugamba rwo kurwanya M23 muri DRC.
Tariki ya mbere Werurwe 2024, Abakuru b’ingabo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi, Tanzania, u Burundi na DRC, baherekejwe n’ibimodoka by’imitamenwa bya FARDC na SADC, basuye umujyi wa Sake umaze igihe uberamo imirwano kugira ngo barebe uko urugamba ruhagaze, n’icyakorwa kugira ngo bashobore gusubiza inyuma abarwanyi ba M23.
Ohereza igitekerezo
|