Abayapani barokotse bombe atomic bahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel

Nihon Hidankyo, itsinda ry’abayapani barokotse ibisasu bya kirimbuzi (bombe atomic), ryatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cya 2024.

Toshiyuki Mimaki umwe mu bakuriye itsinda ry'Abayapani barokotse bombe atomic Hiroshima na Nagasaki
Toshiyuki Mimaki umwe mu bakuriye itsinda ry’Abayapani barokotse bombe atomic Hiroshima na Nagasaki

Iryo tsinda rigizwe n’abarokotse ibisasu byatewe Hiroshima na Nagasaki, ryatoranyijwe na Komite Ishinzwe ibihembo bya Nobel muri Norvège kubera ibikorwa byabo byo guhashya ibisasu bya kirimbuzi ku isi.

Umuyobozi wa Komite ya Nobel Joergen Watne Frydnes yavuze ko iryo tsinda ryagize uruhare rw’inyamibwa mu gushyiraho gahunda bise kirazira gukoresha ibisasu bya kirimbuzi.

Umubobozi w’Inama ishinzwe gutanga igihembo cya Nobel, yaburiye isi avuga ko gahunda ya kirazira gukoresha ibisasu bya kirimbuzi ubu iri mu bihe bitayoroheye, aboneraho no gushima itsinda ryayishizeho kuba ritanga ubuhamya buharanira ko ibisasu bya kirimbuzi bitazongera gukoreshwa ukundi.

Itsinda ry’Abayapani barokotse ibisasu bya kirimbuzi, Nihon Hidankyo, ryashinzwe mu 1956. Ryohereza abanyamuryango baryo hirya no hino ku isi bagatanga ubuhamya ku ngaruka mbi cyane n’imibabaro biterwa n’ibisasu bya kirimbuzi, nk’uko babisobanura ku rubuga rwabo ruri kuri murandasi.

Aganira n’itangazamakuru n’ikiniga cyinshi, Toshiyuki Mimaki umwe mu bakuriye itsinda ry’abarokotse bombe atomic, yavuze ko mu buzima bwe atigeze arota na rimwe ko bazahabwa igihembo.

Imwe mu nzu zasigaye zihagaze nyuma y'igisasu cyatewe Hiroshima mu 1945 yagizwe urwibutso
Imwe mu nzu zasigaye zihagaze nyuma y’igisasu cyatewe Hiroshima mu 1945 yagizwe urwibutso

Batangiye ubwo bukangurambaga hashize imyaka hafi icumI Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ziteye ibisasu bya kirimbuzi mu duce twa Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani.

Tariki 6 Kanama 1945, indege itera ibisasu bya bombe ya US yarekuriye igisasu gikoze muri uranium hejuru y’umujyi wa Hiroshima, gihitana abasaga 140,000.

Hashize iminsi itatu, indege ya US irekurira ikindi gisasu ku mujyi wa Nagasaki. Icyo gihe ni bwo Ubuyapani bwamanitse amaboko, Intambara ya Kabiri y’Isi irangira ityo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka