Abantu bane bishwe bagongeshejwe imodoka bagiye guhaha ibya Noheli
Yanditswe na
Gasana Marcellin
Abantu bane bishwe, abandi barenga 60 barakomera nyuma y’uko umuntu yaboneje imodoka mu kivunge cy’abantu bari bagiye guhaha ibya noheli mu isoko ryo mu mujyi wa Magdeburg uri mu Burasirazuba bw’Ubudage.
Reiner Haseloff, uyobora leta ya Saxony-Anhalt, yabwiye abanyamakuru bari aho byabereye ko ukekwa ari umunya Arabia Saudit w’imyaka 50 wageze mu Budage mu 2006 aho yakoraga nk’umuganda w’umwuga.
Reiner yavuze ko iperereza ribanza ryerekanye ko uwo mugabo ibyo yakoze yari wenyine kandi ngo hashobora kuza kuboneka abandi bantu bapfuye kubera umubare mwinshi w’abakomeretse cyane.
Ohereza igitekerezo
|