• Perezida Samia yasubitse ibirori byo kwizihiza isabukuru y

    Tanzania: Menya impamvu batizihije isabukuru y’ubwigenge uyu mwaka

    Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 61, umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Tanzania byari biteganyijwe kuzatwara agera ku 445.000 by’Amadolari ya Amerika, Perezida Samia Suluhu yarabihagaritse, ategeka ko iyo ngengo y’imari izakoreshwa mu kubaka inzu umunani abanyeshuri bararamo (dormitories), ku bigo by’amashuri abanza hirya no (…)



  • Mu Rwanda hakenewe benshi batunganya imyanda ibora n’itabora ikavamo ibindi bintu by’agaciro

    Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere Ubukungu bwisubira (Circular Economy) isaba abantu kugura ibyo bakeneye aho kugura ibirenze ibyo bakoresha, mu rwego rwo kwirinda kugwiza ibishingwe cyane cyane ibitabora.



  • Byiringiro Lague wahushije buke mu buryo bwabonetse

    Shampiyona: APR FC yanganyije na AS Kigali

    Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona utarakiniwe igihe wabaye kuri uyu wa Kane. Ikipe ya APR FC yujuje imikino ine idatsinda nyuma yo kunganya AS Kigali 0-0.



  • Perezida mushya ugiye kuyobora Peru mu nzibacyuho

    Peru: uwari Perezida yegujwe aranafungwa

    Pedro Castillo wari Perezida wa Peru, yegujwe ku butegetsi aranafungwa nyuma y’uko agerageje gusesa inteko ishinga amategeko nk’uko byasobanuwe na Guverinoma y’icyo gihugu, ubu uwari Visi perezida we, Dina Boluarte akaba yahise arahirira kuba Perezida w’inzibacyuho.



  • Yamize inkota zimukomeretsa mu nda none ari mu bitaro

    Umunyabigwi mu bufindo butandukanye harimo no kumira inkota, ukomoka mu Mujyi wa San Diego muri Amerika Scott Nelson, bakunze kwita “Murrugan The Mystic,” ubu ari mu bitaro nyuma yo kugira impanuka agakomeretswa n’izo nkota ubwo yarimo yereka abantu ubufindo bwe.



  • Ubwato bwa mbere buzanye ifumbire y’u Burusiya muri Afurika buri mu nzira- UN

    Ubwo bwato buzana ifumbire y’u Burusiya muri Afurika, buzazana igice kimwe cy’ifumbire igera kuri Toni 260.000 ikorerwa mu Burusiya ariko ubu ikaba iri mu bubiko ku byambu byo mu Burayi.



  • Imodoka irimo gupakurura ingano

    Ukraine yatangiye kohereza ingano muri Afurika

    Igice cya mbere cy’ingano zagombaga koherezwa muri Afurika ziturutse muri Ukraine, kuwa mbere cyageze Djibouti aho zigomba kuva zerekeza muri Ethiopia, muri gahunda ya Ukraine yo gutera inkunga ibihugu bimerewe nabi n’ibibura ry’ibiribwa.



  • Mu gihugu cya Nigeria bagiye guhagarika kwigisha mu cyongereza mu mashuri abanza

    Minisitiri w’uburezi mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko Leta igiye gutangira kwigisha mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu mu mashuri abanza, bagahagarika kwigisha mu cyongereza.



  • Sudani y’Epfo: Abo mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda basuye Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro

    Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe imari n’imiyoborere, Hon. Dr. Mukabaramba Alvera n’intumwa ayoboye, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.



  • Icyambu cy’ubucuruzi cya Mocímboa da Praia cyongeye gufungurwa

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yongeye gufungura ku mugaragaro icyambu cy’ubucuruzi cya Mocimboa da Praia nyuma y’imyaka irenga ibiri gifunzwe.



  • Saulos Chilima

    Malawi: Visi Perezida akurikiranyweho ruswa

    Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Malawi (The Anti-Corruption Bureau - ACB) rwatangaje ko hagati y’Ukwezi kwa Werurwe n’Ukwakira 2021, Saulos Klaus Chilima, yakiriye Amadolari agera ku bihumbi magana abiri na mirongo inani ($280.000) n’ibindi bintu bitavuzwe amazina yahawe n’umunyemari witwa Zuneth Sattar ukomoka muri (…)



  • 14 mu bari bagiye gushyingura bishwe n

    Cameroun: Abantu 14 bishwe n’inkangu

    Ni impanuka yabereye mu Murwa mukuru wa Cameroon, Yaounde, aho inkangu yaridutse, igahitana abantu 14 nk’uko byatangajwe na Guverineri wo muri ako gace , ubu ngo ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero byari bigikomeza.



  • Mbere yo gufata icyemezo yabanje gukoresha amatora

    Konti zari zarahagaritswe kuri twitter zigiye gukomorerwa

    Umuyobozi mushya w’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Elon Musk yatangaje ko konti zimwe na zimwe zari zarahagaritswe zikabuzwa gukoresha urwo rubuga by’agateganyo zigiye gukoremorwa zikongera gukoresha urwo rubuga guhera mu cyumweru gitaha.



  • Canada igiye kwakira abimukira miliyoni 1,5 kugeza mu 2025

    Igihugu cya Canada kigiye kugerageza kwakira abimukira mu kuziba icyuho mu bukungu bwacyo cyasizwe n’abari kujya mu zabukuru bavutse mu gihe kizwi nka ‘baby boom’ (1946 – 1964), n’ubwo abaturage bacyo badashyigikiye uwo mugambi wo kuzana abantu benshi bavuye mu mahanga.



  • Abantu bahunze umutingito

    Indonesia – Abantu 162 bishwe n’umutingito

    Mu gihugu cya Indonesia habaye umutingo ukomeye uhirika amazu nayo agwa ku bantu, maze abagera ku 162 bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 700 bakomeretse nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe ibiza muri iki gihugu.



  • ibice bimwe byafunzwe

    Beijing Guma mu rugo irakomanga

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Beijing bwategetse ko za parikingi, inzu z’ubucuruzi ndetse n’inzu ndangamurage bifungwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022 kubera ubwiyongere bwa Covid-19.



  • Ishuli ryabereyemo impanuka

    Australia: Abanyeshuri 11 bakoremetse mu gihe bari mu igerageza rya Siyansi

    Mu gihugu cya Australia, abanyeshuli 11 bakomeretse ubwo bari mu igerageza rya siyansi. Amakuru dukesha BBC aravuga ko abanyeshuri babiri muri abo 11 bakomeretse, ari bo bahiye bikabije, bahita bajyanwa kwa muganga, naho abandi icyenda (9) bo byavugwaga ko bahiye byoroheje.



  • Twitter yafunze ibiro byayo by’agateganyo

    Twitter yafunze ibiro ikoreramo ndetse n’abakozi bamburwa uburenganzira bwo kwinjira mu nyubako zayo kugeza ku itariki 21 Ugushyingo 2022, ni ukuvuga ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.



  • Louise Mushikiwabo

    Mushikiwabo agiye kongera kwiyamamariza kuyobora OIF

    Louise Mushikiwabo yongeye kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), mu matora ateganyijwe kubera mu gihugu cya Tunisia.



  • Serbia yahagaritse ingendo ku Barundi bajyayo badafite ‘visa’

    Nyuma y’uko ishinjwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ko ari icyanzu cy’abimukira binjira muri uwo muryango, Serbia yafashe icyemezo cyo gusaba visa Abarundi n’abanya-Tunisia binjira muri icyo gihugu, bitandukanye n’ibyari bisanzwe.



  • RDC: Uhuru Kenyatta yasabye impande zihanganye guhagarika imirwano

    Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yasuye uduce turimo kuberamo intambara, twa Goma na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaguruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba abarwanyi guhagarika intambara.



  • Umuvugabutumwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 8,658

    Adnan Oktar uzwi mu ivugabutumwa kuri Televiziyo muri Turukiya, yakatiwe gufungwa imyaka 8.658 kubera guhamwa n’ibyaha bitandukanye, birimo gusambanya abana.



  • Donald Trump

    Trump yatangaje ko agiye kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika

    Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika, yatangaje ko azongera kwiyamamariza uwo mwanya muri manda itaha, muri 2024.



  • Perezida wa Indonesia Joko Widodo.

    Perezida wa Indonesia yahamagariye abitabiriye inama ya G20 guhagarika intambara yo muri Ukraine

    Perezida Joko Widodo wa Indonesia yahamagariye abitabiriye inama ya G20 guhagarika intambara yo muri Ukraine, kuko we ngo abona hari ibyago by’uko hashobora kwaduka intambara nshya y’ubutita. Ibyo yabigarutseho ubwo yatangiza inama y’ibihugu bifite ubukungu buteye imbere G20.



  • Kenya: Umugabo yishe nyina amuziza ibiryo

    Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uwo muryango, avuga ko uwo mugabo w’imyaka 34 wishe nyina, yari azwiho gukunda kunywa ibiyobyabwenge.



  • Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bakoze umuganda wo gutera ibiti

    Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bazindukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti mu kigo babamo, ndetse no ku mihanda yo mu nkengero zacyo.



  • Perezida Kagame na Minisitiri w

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye Inama ya G20 muri Indonesia, yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Fumio Kishida baganira uko ibihugu byombi byakomeza gushimangira umubano n’ubufatanye.



  • Kabuga yashinjwe gukwirakwiza imbunda za Kalashnikov zo kurimbura Abatutsi

    Uwahoze ari mu mitwe yitwara gisirikare yemereye urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, ko Félicien Kabuga ukekwaho ibyaha bya Jenoside, yaguze imbunda za Kalashnikov (AK47) kugira ngo zikoreshwe mu kurimbura Abatutsi muri Jenoside mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu.



  • Tanzania: Impanuka yahitanye 6 barimo umugabo n’umugore we

    Iyo mpanuka yabereye mu Ntara ya Manyara, aho imodoka itwara abarwayi cyangwa imbangukiragutabara, yagonganye n’indi modoka abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima.



  • Perezida Kagame mu batangije gahunda yo kongera imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika

    Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu ku wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, avuga ko Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda mpuzamahanga y’ubufatanye mu by’ubuzima, igamije kongera imiti ikorerwa ku mugabane wa Afurika.



Izindi nkuru: