Umuhanda wo mu masangano ya KBC wafunguwe
Ibinyabiziga bituruka mu Mujyi no ku kabindi bigana muri Convention Center na Radson Blue Hotel cyangwa se mu Rugando, bizajya binyura mu muhanda w’iburyo w’icyerekezo kimwe mu masangano (Rond Point ) ya KBC.
Byasohotse mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2016, rivuga ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa kuwa Mbere tariki ya 31 Ukwakira 2016.
Iri tangazo rivuga kandi ko gusohoka mu Nyubako ya Convention center hazakomeza gukoreshwa ibyerekezo by’imihanda bisanzwe.
Iyi mihanda yari yarafunzwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abakuru b’ibihugu, ndetse n’abashyitsi bari baturutse mu bihugu by’Afurika baje kwitabira Inama ya 27 ya Afurika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda guhera tariki ya 19 Nyakanga 2016.
Ohereza igitekerezo
|
Abagize ibyago bihangane ,arko bazatekereze uburya bwoguha buried mugenzi umukandara
Turabyimeye cyane kuba umuha wa KBC wonjyegukore!