Abatuye mu mujyi wa Goma bari guhungira mu Rwanda
Abaturage batuye mu mujyi wa Goma babwiye Kigali Today ko bafite ubwoba bw’ imirwano isatira uyu mujyi nyuma y’ uko abarwanyi ba M23 bivuzwe ko binjiye mu mujyi wa Sake uri ku birometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma.
Abanyamakuru bakorera mu mujyi wa Goma babwiye Kigali Today ko abarwanyi ba M23 binjiye muri Sake mu masaha ya saa moya bituma abahaturiye batangira guhungira mu mujyi wa Goma.
Ababyeyi batuye mu nkengero za Mugunga na Mubambiro basabwe gucyura abana bari bagiye ku ishuri.
Umwe mu babyeyi yabwiye Kigali Today ati" umuyobozi ushinzwe uburezi muri Kivu y’ Amajyaruguru yohereje ubutumwa ko amashuri afunga, ubu mvuye kuzana umwana turi mu rugo."
Uyu mubyeyi utuye Keshelo avuga ko bafite ubwoba kuko ingabo nyinshi zirimo guhunga urugamba.
"Dutegereje igikurikiraho, abasirikare benshi barimo guhunga urugamba, abasirikare b’abanyamahanga (Wagner) bari Mubambiro bamaze gufunga imizigo baragiye urumva twizeye iki?"
Amabombe arimo kuvugira Sake no mu nkengero zaho arumvikana mu Rwanda, ndetse n’abanyarwanda bajya gukorera mu mujyi wa Goma bagabanyije ingendo.
Ku masaha ya saa yine, Abanyarwanda nibo baba ari benshi bajya I Goma, ariko ku mupaka munini hari imirongo miremire y’abanyecongo baza mu Rwanda.
Bamwe bari ku murongo harimo abanyecongo n’ abanyamahanga bafite ibikapu bitaremereye.
Imodoka zitwara abanyecongo bajya Bukavu, Uvira na Bujumbura ziyongereye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.
Ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, abantu barambuka bajyana ibicuruzwa i Goma, Abanyarwanda bavuganye na Kigali Today bavuga ko batarenga Birere.
"Ntabwo twizeye umutekano wacu mu mujyi wa Goma, turimo kugeza ibicuruzwa hafi y’ umupaka tukagaruka.
Nubwo abinjira mu Rwanda aribo benshi, hari abarimo kujya I Goma, ariko abenshi ni abafite ibyangombwa bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imirwano ikomeye hagati y’ abarwanyi ba M23 n’ ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC iri kubera mu nkengero ya Sake na Mugunga, impunzi nyinshi zirimo kwerekeza mu mujyi wa Goma.
Imirwano isatira umujyi wa Goma nyuma y’ uko M23 ifashe ibice byerekeza muri Kivu y’ Amajyepfo, aho bivugwa ko aba abarwanyi bageze ku birometero 62 uvuye mu mujyi wa Goma wekereza I Bukavu.
Mu masaha ya saa sita ibimodoka byinshi by’ igisirikare cya FARDC byongeye kwerekeza ku rugamba mu nkengero za Sake ahari kumvikana urusaku rw’amabombe.
Uretse Sake na Minova, biravugwa ko abarwanyi ba M23 binjiye ku kirwa cya Matanda cyegeranye na Nzulo ibikomeje gutera ubwoba abatuye umujyi wa Goma.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’ Amajyaruguru Lt Col Njike Kaiko yatanze amabwiriza ko nta bwato butoya bwemerewe kugenda mu masaha y’ ijoro no mu rukerera mu kurinda umujyi wa Goma.
Hagati aho, ubwato bunini butwara abantu tariki ya 22 Mutarama bwarimo bukora ingendo mu kiyaga cya Kivu, naho ingendo z’indege mu mujyi wa Goma zagabanutse ku kigero cya 70%.
Ikibuga cy’ indege cya Goma gisanzwe cyakira indege cyangwa ikaguruka mu minota 30, ariko ubu isaha irashira ikarenga nta ndege ihaguye cyangwa ngo ihaguruke.
Impungenge ku batuye umujyi wa Goma ni nyinshi ndetse n’ abajyana ibicuruzwa mu mujyi wa Goma, imodoka zabo ntizirimo kwambuka, inyinshi ziri mu mujyi wa Gisenyi.
Abasanzwe bafite ibigo bicumbira amakamyo ajya muri Congo bavuga ko imodoka zitarimo kwambuka cyane bitewe no gutinya umutekano mucye uri Goma.
Imirwano irakomeje ku mpande za Masisi na Lubero mu gihe bivugwa ko abandi barwanyi ba M23 bakomereje kwerekeza I Butembo, mu gihe abandi bari kumanuka muri Kivu y’ Amajyepfo, naho abandi bakagana muri Masisi berekeza i Walikale.
Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru irimo kuberamo imirwano ingana 59.483 km², uduce tumaze gufatwa na M23 byuzuye harimo Teritwari ya Rutshuru na Masisi zingana na 5 289 km² 4734 km² Masisi, Nyiragongo 333 km².
Imirwano ikomereje muri teritwari ya Walikale ingana na 23.475km², Lubero 18096 km², mu gihe beni yo ingana na 7 484 km²
Ohereza igitekerezo
|