Ubusanzwe Abanyarwanda n’Abarundi ni impanga - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije ko ubusanzwe Abanyarwanda n’Abarundi ari abaturage b’impanga, ariko u Burundi muri iyi minsi bukaba bwaratekereje ko bwabonye izindi mpanga, ari bo Abanyekongo.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa Kane, Kagame yavuze ku bibazo u Rwanda rufite bituruka mu gihugu imbere, ariko n’ibindi bikomeye ruterwa n’ibihugu byo hanze.

Kuri ibi, yahereye ku bibazo biterwa n’abaturanyi bo mu Majyepfo, u Burundi, bwagiye gufasha igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwica abaturage bacyo, cyane cyane Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

U Burundi rero bukomeza buvuga ko u Rwanda rushaka kubatera, hamwe n’ibindi birego bitandukanye bidafite ishingiro.

Atangiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20, Perezida Kagame yibukije abayitabiriye n’Abanyarwanda muri rusange, ko u Rwanda rufite ibibazo byinshi, birimo n’iby’ingutu ruterwa n’ibihugu by’ibituranyi, bityo bakaba bagomba gukora cyane kugira ngo babyigobotore.

Perezida Kagame yavuze ko urebye ibibazo Igihugu gifite, mirongo itanu ku ijana bituruka ku miterere y’Igihugu n’Abanyarwanda ubwabo ariko ibindi mirongo itanu ku ijana bigaturuka hanze.

Yagize ati “Igihe rero tudashaka gukemura ibibazo dufite imbere mu Gihugu, tugomba no kwibuka ko hari ibindi bikomoka hanze.”

Ku bibazo bituruka hanze, adaciye ku ruhande, Perezida Kagame yahise atunga urutoki Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse n’u Burundi.

Yagize ati “Ibi bibazo by’intambara mu Burasirazuba bwa Congo, ntabwo ari twe twabitangije. Byatangijwe n’abandi, abo narabavuze kenshi ntabwo nshaka kwirirwa mbisubiramo.”

Yibukije ko ibibazo bya Congo byatangijwe na Congo ubwayo, ndetse n’ayo mahanga yose atashatse kuvuga mu mazina, ati “abo narabavuze.”

Agaruka ku Burundi, Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu bifatwa nk’impanga, ariko u Burundi bukaba bwarahisemo kurwihakana, bugahitamo kuba impanga na RDC.

Kubera ibibazo byo guhora bashinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa RDC, Leta y’u Rwanda muri Gashyantare umwaka ushize yafashe icyemezo cyo gucana umubano n’u Bubiligi ndetse no guhagarika ibikorwa byose by’u Bubiligi mu Rwanda.

Uyu mwanzuro kandi wafashwe nyuma y’uko u Bubiligi bumaze kugaragaza ko bushyigikiye Leta ya RDC mu kubangamira gahunda y’u Rwanda y’iterambere rufitanye n’ibigo by’imari n’imiryango mpuzamahanga.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda (MINAFFET) ryo ku wa 18 Gashyantare 2025 ryagira riti “Mu gihe Umuryango Mpuzamahanga usabwa gushyigikira inzira y’ubuhuza yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) n’Inama ya EAC-SADC kugira ngo haboneke umuti w’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwo bwakomeje gukorana na RDC mu kubangamira u Rwanda ngo rubure inkunga zo gushyigikira iterambere harimo n’iz’imiryango mpuzamahanga."

Rikagira riti “u Bubiligi bwafashe icyemezo cya politiki, bufata uruhande muri icyo kibazo, kandi ni uburenganzira bwabwo, ariko gufata iterambere ukarivanga na politiki ni ibintu ubwabyo bitemewe. Nta gihugu na kimwe cyo mu Karere cyagombye kubangamirwa mu bikorwa byacyo by’iterambere, kugira ngo gishyirweho igitutu cya politiki."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka