U Rwanda na Luxembourg byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije iterambere

Kuri uyu wa 18 Kamena 2024, u Rwanda na Luxembourg byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije iterambere, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w'Intebe wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel

Abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kuzamura umubano w’ibihugu byombi, hagati y’u Rwanda na Luxembourg mu bice by’ingenzi nko mu by’ikoranabuhanga, ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari ari ryo bita mu Cyongereza FinTech.

Umubano mwiza hagati y’ u Rwanda na Luxembourg urasanzwe. Uretse aya masezerano yasinywe none, muri 2021 hari andi masezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’urwego rw’Imari by’umwihariko mu kurushaho guteza imbere ihuriro mpuzamahanaga ry’Imari rya Kigali, yashyizweho umukono n’impande zombi. Uwo muhango wabereye i Kigali.

Ayo masezerano agamije guteza imbere Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali haba mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi, kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imikorere kugira ngo iryo Ihuriro rishobore kuzamuka rigere ku rwego mpuzamanga.

Abayobozi bombi agiranye ibiganiro byibanze mu nzego zitandukanye z'ubufatanye
Abayobozi bombi agiranye ibiganiro byibanze mu nzego zitandukanye z’ubufatanye

Muri Werurwe 2022 Ikigo cy’u Rwanda cy’Isoko ry’imari n’imigabane, cyasinyanye

U Rwanda na Luxembourg bisangwanywe umubano uzira amakemwa
U Rwanda na Luxembourg bisangwanywe umubano uzira amakemwa

amasezerano y’ubufatanye n’icya Luxembourg, umuhango wabereye mu Bubiligi.

U Rwanda na Luxambourg bisanganywe umubano mwiza mu zindi nzego zitandukanye, iki gihugu kikaba gisanganywe ubunararibonye mu by’Imari. Ibihugu byombi bifitanye n’andi masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.

U Rwanda na Luxembourg bisangwanywe umubano uzira amakemwa
U Rwanda na Luxembourg bisangwanywe umubano uzira amakemwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka