Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zahaye abangavu ubumenyi bwo kwitabara

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zahaye abangavu biga mu ishuri ribanza rya Malakia muri Makakal, ubumenyi ubumenyi bwo kwitabara.

Aba bangavu bahawe imyitozo izabafasha kwirwanaho
Aba bangavu bahawe imyitozo izabafasha kwirwanaho

Ni ubumenyi bujyanjye n’imyitozo njyarugamba bwahawe abana b’abakobwa 60, mu rwego rwo kwitabara mu gihe bugarijwe, bikaba biri muri gahunda yo kubongererera ubushobozi bwo kwirinda mu bihe bigoye no kubafasha kubongerera icyizere.

Chol Nyok, Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Malakia, yashimiye Ingabo z’u Rwanda kuri ubwo bufasha babahaye cyane ko babusabye kuko basanga ari ingenzi.

Yagize ati: “Twafashe umwanzuro wo gusaba abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro kudufasha bakatwongerera ubu bumenyi kuko twasanze ari ingenzi ko abakobwa bacu bagira ubushobozi bwo kwirwanaho. Turashaka ko bakura bifitiye icyizere kandi batekanye.”

Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije wa RDF yagaragaje akamaro k'iyo myitozo
Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije wa RDF yagaragaje akamaro k’iyo myitozo

Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, yashimangiye akamaro k’iyo gahunda agaragaza ko itagamije gutoza abantu kurwana ahubwo babatoza kwirwanaho.

Ati: “Ntabwo dutoza abantu kujya kurwana; tubatoza kwirwanaho. Turi ibihugu by’abavandimwe kandi ni inshingano zacu gufashanya mu gushyiraho ahantu hatekanye hafite amahoro kuri bose by’umwihariko ku rubyiruko arirwo ahazaza h’iki gihugu.”

Ni ubumenyi bujyanjye n'imyitozo njyarugamba bwahawe abana b'abakobwa 60
Ni ubumenyi bujyanjye n’imyitozo njyarugamba bwahawe abana b’abakobwa 60

Amahugurwa yahawe abo bangavu arimo imyitozo na tekinike njyarugamba mu gushimangira umutekano wizewe w’abana b’abakobwa bakunze kwibasirwa n’abashaka kubagirira nabi.

Iyo gahunda ishimangira ukwiyemeza k’u Rwanda mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Gihugu no hanze y’imipaka yarwo.

 Ingabo z'u Rwanda zahaye abangavu bo muri Sudani y'Epfo ubumenyi bwo kwitabara
Ingabo z’u Rwanda zahaye abangavu bo muri Sudani y’Epfo ubumenyi bwo kwitabara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka