Perezida Kagame yifurije intsinzi Trump watorewe kuyobora Amerika

Perezida Paul Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ko yiteguye gukorana nawe ku nyungu rusange z’ibihugu byacu mu myaka iri imbere.

Perezida Kagame yifurije intsinzi Trump watorewe kuyobora Amerika
Perezida Kagame yifurije intsinzi Trump watorewe kuyobora Amerika

Umurepubulikani, Donald Trump yegukanye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aba Perezida wa 47 aho yahigitse Umudemukarate Kamala Harris bari bahanganye.

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimye Trump avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bamushimira ku bw’iyo ntsinzi y’amateka.

Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yagize ati, "Ndabashimiye cyane mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bw’intsinzi yanyu y’amateka nka Perezida wa 47 w’Amerika."

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko nk’uko bikubiye mu byo Trump yavuze, amerika ikwiye kuba umufatanyabikorwa bijyanye n’amahitamo biturutse ku kuba intangarugero aho gutsikamiza abandi ibitekerezo byayo n’uburyo bakwiye kubaho.

Perezida Kagame yavuze ko yiteguye gukorana na Donald Trump, ku bw’inyungu rusange z’ibihugu byombi mu gihe agiye kumara ku buyobozi bw’Amerika.

Trump wigeze kuyobora Amerika hagati ya 2016 na 2021, agarutse mu biro bya Perezida wa Amerika, White House nyuma y’urugamba rukomeye rwo kwiyamamaza rwatumye asimbuka urupfu inshuro ebyiri mu mezi ane ashize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka