Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 24 Nyakanga 2026 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation - RNF), inafata ibyemezo n’ingamba zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku ikoranabuhanga, guhanga ibishya no kubungabunga ibidukikije.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation - RNF) kizaba gifite inshingano zo kurengera no kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi n’ibyanya birinzwe, hagamijwe kurinda inyamaswa, ibimera n’indi mitungo kamere itangirika cyangwa ngo icike.

Kizibanda kandi ku micungire irambye y’amashyamba, pariki z’igihugu, ibishanga n’ibindi byanya birinzwe, kugira ngo bikomeze kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye.

Byitezwe kandi ko kizafasha mu gucunga neza pariki n’ibyanya birinzwe, kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, gukorana n’abaturage batuye hafi y’ibyanya birinzwe, ndetse no gushyigikira ubushakashatsi n’ibikorwa byo gusana urusobe rw’ibinyabuzima rwangiritse.

Inama y’Abaminisitiri yanashyikirijwe ingamba z’ingenzi zigamije kwihutisha icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Muri izo ngamba harimo ishyirwaho ry’Ikigo cy’u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (RIC), kuvugurura ibikorwaremezo by’itumanaho bikava ku muyoboro wa 2G/3G bikajya kuri 4G/5G, ndetse no gutangiza ikoreshwa rya eKash nk’urubuga rw’Igihugu ruhuriweho mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe kwagura serivisi z’imari no koroshya ihererekanya ry’amafaranga.

Mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa, Inama y’Abaminisitiri yemeje Ingamba z’Igihugu zo Guhanga Ibishya mu byerekeye Ibiribwa ndetse n’ishyirwaho ry’Ikigo cy’Ubufatanye bwo Guhanga Ibishya mu byerekeye Ibiribwa mu Rwanda. Biteganyijwe ko bizafasha kunoza amategeko agenga uru rwego, gukurura ishoramari, guhanga imirimo no guteza imbere ukwihaza mu biribwa n’imirire iboneye.

Inama yemeje kandi umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeye inguzanyo y’inyongera ya kabiri igamije gufasha ibigo by’ubucuruzi kubona imari yo kwiyubaka no kugira ubudahangarwa.

Inama yanemeje abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga barimo Ambasaderi mushya wa Thailand mu Rwanda, Uhagarariye UN Women mu Rwanda ndetse n’uhagararira inyungu z’u Rwanda muri Malta.

Mu bindi byamenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangaje ko Umunsi Mukuru w’Umuganura uzizihizwa ku wa 7 Kanama 2026.

Mu zindi ngamba zemejwe harimo Iteka rya Minisitiri rigena impushya zirebana n’intambi cyangwa ibijyana na zo, itangwa ry’Ubwenegihugu Nyarwanda, amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete Tau-Ken Samruk (TKS), amasezerano na InipasvalleyRw Ltd ku mushinga w’ibihingwa byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi, ndetse n’ivugururwa ry’amasezerano hagati ya EUCL na Nyirahindwe HPP ku rugomero rwa Nyirahindwe I.

Inama yanemeje abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga barimo Ambasaderi mushya wa Thailand mu Rwanda, Uhagarariye UN Women mu Rwanda ndetse n’uhagararira inyungu z’u Rwanda muri Malta.

Mu bindi byamenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangaje ko Umunsi Mukuru w’Umuganura uzizihizwa ku wa 7 Kanama 2026.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026, u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika yiga ku biribwa (AFSF), izahurirana no kwizihiza imyaka 20 iyi nama imaze igira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ibiribwa muri Afurika.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko u Rwanda ruzakira Inama ya 26 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango ugamije kurwanya iyezandonke muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (ESAAMLG), izaba kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka