Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’ikigo kigisha ikoranabuhanga rya mudasobwa

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (Rwanda Institute of Computing – RIC), kizatangira ibikorwa muri Nzeri 2026.

RIC kizaba ari ikigo kihariye cya Kaminuza y’u Rwanda, gitanga amasomo yo ku rwego rwa kaminuza mu bijyanye n’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence) n’Umutekano w’Ikoranabuhanga (Cybersecurity).

AI Photo
AI Photo

Inama y’Abaminisitiri yagaragaje ko ishyirwaho ry’iki kigo rishingiye ku ntambwe ishimishije imaze guterwa na Rwanda Coding Academy (ishuri ryigisha ikoranabuhanga riherereye muri Nyabihu) mu gutegura urubyiruko rufite ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko RIC izoroshya uburyo abanyeshuri bakomeza amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu ikoranabuhanga rya mudasobwa, ikanagira uruhare mu kongera umubare w’impuguke zizafasha u Rwanda gukomeza kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka